HomePolitics

DRC: Uwari kapiteni wa les Leopards yasabye PSG gusesa amasezerano ya VISIT Rwanda ifitanye n’u Rwanda

Youssouf Mulumbu wigeze kuba kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yahamagariye ikipe ya Paris Saint Germain gusesa amasezerano ifitanye na Leta y’u Rwanda ya ‘ VISIT RWANDA ‘ nyuma yuko arushinja kugira uruhare mu kudubanganya umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu .

Uyu wakanyujijeho muri ruhago yo hambere atangaje ibi mu gihe hamaze igihe hasohoka raporo zerekeye ihohoterwa bivugwa ko ryakozwe n’umutwe wa M23 , leta ya Kongo ivuga ko uterwa n’inkunga na leta y’u Rwanda wamaze kwigarurira n’umujyi wa Goma .

Mulumbu aganira na BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko intambara hagati ya M23 na FARDC ko ari intambara y’ubukungu aho yanashimangiye ko ibihugu birimo n’u Rwanda bidubanganya umutekano w’iki gihugu kugirango byisahurire amabuye y’agaciro n’indi mitungo kamere iboneka ku bwinshi muri kiriya gihugu .

Uyu mukinnyi avuze ibi nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi Minsitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu Madame Therese Wagner Kayikwamba yandikiye perezida wa Paris Saint Germain Nasser Al – Khelafi amusaba guhagarika aya masezerano ya ‘ Visit Rwanda ‘ afitanye n’u Rwanda .

Nkuko raporo z’umuryango w’abibumbye zibitangaza ngo guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025 , abantu barenga 700 ,000 bamaze kuvanwa mu byabo n’iyi ntambara .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *