Qatar yakuriyeho Visa abanyarwanda bafite pasiporo zisanzwe
Igihugu cya Qatar cyamaze kwemeza umushinga w’amasezerano agamije gukuraho Visa n’izindi mpapuro z’inzira ku baturage b’u Rwanda bari basanzwe bafite pasiporo zemewe .
Iki ni icyemezo cyafatiwe mu nama ya guverinoma y’iki gihugu isanzwe ihura buri cyumweru yateranye kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2025 .
Ibi bije bikurikira politiki ya leta y’u Rwanda yo gukuriraho viza abaturage bakomoka mu bihugu binyamuryango wa Afurika yunze ubumwe [AU ] , umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza [ common wealth ], Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa [ La Francophonie ] ndetse n’abaturutse mu bihugu bibarizwa mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba [ EAC ]
Mbere , igihugu cya Qatar cyemererega abaturage baturutse mu Rwanda kwinjira muri iki gihugu gusa bakamara mu gihugu igihe kitarengeje iminsi mirongo itatu .
Ibihugu by’u Rwanda na Qatar byagiye bigirana ubufatanye mu mishinga y’iterambere mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga ndetse n’iby’ubwikorezi bwo mu kirere kuko iki gihugu cyatanze hafi miliyari 2 z’amadolori mu kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera .
Aya makuru kandi yanahuriranye n’isozwa ry’uruzinduko rw’akazi rwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Kagame Paul yagiriraga muri iki gihugu , aho yanahuriye n’umwami w’iki gihugu nyakubahwa Emir Tamim Bin Hamad Al Thani mu murwa mukuru w’iki gihigu wa Doha .