DRC : Minisitiri Judith Suminwa avuga ko Congo igomba gutera u Rwanda byanze bikunze

Tuluka Suminwa ,Minisitiri w’intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko abateye igihugu cye [Rwanda] bazabakurikirana kugera iwabo; ibi biza bishimangira ibyagambiriwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi byo gutera u Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu,Nibwo uyu mutegetsi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma, yakirwa neza n’abaturage ba Goma hamwe n’intumwa nyinshi za guverinoma, zigizwe na Minisitiri w’intebe wungirije na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi, Minisitiri y’ingengo y’imari kimwe na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru.

Minisitiri w’intebe Judith Suminwa yifuje kuganira n’abaturage bazize amahano y’intambara idakwiye yatewe  n’u Rwanda nk’uko ibiro ntaramakuru by’abanyekongo bibitangaza, uru ruziko avuga ko yarukoze hagamijwe guhindura ibikorwa bya guverinoma ye aho  yageze i Goma mu murwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) kugirango baganire kuri iyi ngingo.

Ni Perezida Kagame umaze igihe yarategujwe na mugenzi we Tshisekedi wa RDC ko azatera u Rwanda, hanyuma akamuhirika ku butegetsi.

Perezida Paul Kagame icyakora mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo ya France 24 asubiza ku bikangisho bya Tshisekedi, yatangaje ko “u Rwanda rwiteguye kurwana na RDC mu gihe byaba bibaye ngombwa”; kuko nta we rufitiye ubwoba.

Mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu ya Ruguru hamaze iminsi hari imirwano ikomeye y’ingabo za leta zifashwa n’ingabo z’umuryango w’ibihugu wa SADC n’abarwanyi biswe Wazalendo, barwana n’umutwe wa M23.uyu mutegetsi wa kongo yashimye yivuye inyuma imyigaragambyo n’ubudahangarwa bw’abaturage ba Kivu y’Amajyaruguru kubwo kurwanya iyi ntambara u Rwanda rwabagabyeho iki gihugu , mbere yo gushishikariza abahungu n’abakobwa bo muri iyi ntara gukomeza ibi bikorwa ndetse Yijeje abaturage imbaraga za Guverinoma ya Repubulika mu gushaka amahoro, abitangaza muri aya magambo ati : « Ndabizeza ko guverinoma yanjye izashyira ingufu mu kugarura amahoro n’umutekano mu ntara zose za Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo abakuwe mu byabo niyi ntamabara baguruke mu buzima mu busanzwe .»

Igihe yari i Goma, Judith Suminwa yatangaje ko yabonanye n’inzego zinyuranye zifite mu nshingano imibereho kugira ngo bumve uko bameze kandi bumve ibyifuzo byabo kugira ngo ibyifuzo byabo bishyirwe muri gahunda ya guverinoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *