Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]: APR FC izabatangaho arenga 338k $, Radja Nainggolan agiye kuza gukina muri Africa! FIFA yakubise akanyafu karemereye  ikipe ya Congo Brazaville

Orlando Pirates  yamaze kongerera amasezerano  umukinnyi wayo ukina hagati mu kibuga y’Ugarira Miguel Timm  w’imyaka 32 akaba azaba ari muri iy’ikipe kugera muri 2026  uy’Umusore  n’ubundi  ukomoka mu gihugu  cya Africa yepfo.(# Orlando Pirates )

Al Ahly  yamaze  kurangizanya  n’umusore  w’ikipe ya Al-Duhail SC  yo mu gihugu cya Qatar w’itwa Yousef Aymen w’imyaka 25 akaba akina mu mutima wa bamyugariro (centreback) gusa agiye kuza mu buryo bw’intizanyo  y’igihe kirekire.(Dzire Sports)

Impuza mashyirahamwe  y’umupira  wa maguru  ku isi “FIFA”  yamaze gufata umwanzuro  wo guha amanota atatu ikipe  y’igihugu ya  Niger kutsinzi y’ibitego  (3-0)  bwa Congo Brazaville  mu mikino yo gushaka tike y’imikino ya nyuma  y’igikombe cy’isi cya  2026  nyuma y’uko  Congo Brazaville  yabuze ku kibuga  kubera ko babwiwe ko bazakinira  Kinshasa kuko nta sitade bafite y’ujuje ibyangombwa  ariko bo barabyanga.(#Reuters)

Raja Club Athletic b’iravugwako igiye gukora igitangaza cyo gusinyisha  umusore wakiniye amakipe menshi akomeye I Burayi  harimo Inter Milan,  AS Roma ndeste  n’ikipe y’igihugu ya Belgium  Radja Nainggolan ubu umaze kugira imyaka  36 yamavuko akaba akina mu kibuga hagati  y’Ugarira.(#Micky Jr)

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwavuze ko rwahagaritse ubufatanye igihugu cy’u Rwanda cyari gifitanye na Easy Group EXP itegura igikombe cy’isi cy’aba-Veterans bityo irushanwa ryari riteganyijwe muri Nzeri rikaba ritakibereye mu Rwanda.(#RDB)

Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko intego bahaye umutoza mushya Darko Novic ari ukubaka ikipe iryana muri Afurika, Yabigarutseho ubwo yagarukaga ku ntego bahaye umutoza w’umunya-Serbia, Darko Novic wasinye imyaka itatu.(#Isimbi)

Muri uru rukerera rwo ku wa kane Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Jojea Kwizera yaraye afashije ikipe ye ya Rhode Island FC yo muri leta zunze ubumwe za America kwitwara neza imbere y’ikipe ya El paso Locomotive FC kuri sitade ya Beirne ,aho baje kuyitsinda ibitego bitatu ku busa.(#Daily Box)

Ikipe ya APR FC yemeje ko igiye kurangizanya n’abakinnyi babiri bakomoka muri Ghana bombi bakina mu kibuga hagati Seidu Dauda Yassif na Richmond Lamptey, b’ikavugwa ko  Seidu Dauda Yassif azatangwaho agera kuri 250M Frw mu gihe  Richmond Lamptey  ashobora gutangwaho agera ku 150k $.(#Umuryango)

Umufaransa wahoze atoza ikipe ya Rayon sports Julien Mette yibukije abayobozi ba Rayon sports uko bakwiye gushyira mu bikorwa inshingano zabo anatangaza ko ibi bidakuraho ko agiye kurega iyi ikipe muri FIFA.(#Daily Box)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *