Watch Loading...
HomePolitics

DRC : Inyeshyamba za ADF zimaze kwivugana abarenga icumi mu minsi itatu yonyine

sosiyete sivile  yo muri DRC yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa mbere kugeza ku wa kabiri  ,tariki ya 31 Ukuboza , Abasivili barenga icumi baburiye ubuzima mu bitero byatewe n’inyeshyamba za ADF mu midugudu myinshi yo mu murenge wa Bapere.

Aba bagabye igitero bagabye igitero ku mudugudu wa Kily uri mu gace  ka Bulengya, aho abasivili 8 biciwe.

Kuri uyu munsi ibi bitero byabaga kandi abandi baturage bane bose b’abagore , biciwe mu mudugudu wa Mangoya muri komini ya Manzya.

Hano, societe civile yaho yanatangaje ko amazu menshi na moto eshatu zatwitswe n’izi nyeshyamba. yongeraho ko abahohotewe bose bishwe bakoresheje ibyuma cyangwa imbunda.

Sosiyete sivile ikorera mu murenge wa Bapere irahamagarira ihuriro ry’ingabo zihuriweho za DRC na Uganda [ FARDC-UPDF] ndetse kandi inahamagarira ibikorwa binini byo guhashya iterabwoba ry’abo bantu bitwaje intwaro.

 Aho Samuel Kagheni usanzwe ari umuhuzabikorwa w’uru rwego yagize ati ; “Icyo twababajwe nacyo ni uko tubona bimaze kurenga igaruriro kuko abaturage barimo kurimbuka. Kily yagabweho igitero vuba aha. Ubu uyu mudugudu umwe wongeye kwibasirwa. Ubwo rero hakwiye gufatwa ingamba zo kurinda uyu mudugudu.

“ ihuriro rya FARDC-UPDF rigomba gukora uko rishoboye rikagarura umutekano kuko niba rikomeje kuba hazahita habaho igihombo kirimo no kubura umubare uri hejuru kurusha n’uyu . “

Kuri ubu , Bivugwa ko mu cyumweru kimwe, abasivili bagera kuri 33 bishwe n’izo nyeshyamba zo mu karere ka Lubero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *