HomePolitics

Dore iby’ingenzi byavugiwe mu biganiro byahuje perezida Tshisekedi na Joao Lourenco wa Angola

Breaking News

Ku wa gatatu, tariki ya 26 Werurwe, Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yabonanye na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, i Luanda.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Téte António, ngo abakuru b’ibihugu byombi bemeye “gukomeza ibiganiro n’inama buri gihe,” nubwo Angola yavuye ku nshingano zo kuba umuhuza mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa DRC.

Muri iyi nama, abayobozi bombi bongeye gushimangira “umubano mwiza” hagati y’ibihugu byabo.

Ku bijyanye n’amakimbirane abera mu burasirazuba bwa DRC, aba bayobozi bashimangiye akamaro ko gukomeza ibiganiro mu rwego rw’inshingano Angola ifite muri iki gihe, ikaba iyobora umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Ku ya 11 Werurwe, Félix Tshisekedi yaherukaga gusura umurwa mukuru wa Luanda muri Angola, aho yari yitabiriye ibiganiro perezida wa Angola yari yatangaje ko bigomba guhuza  guverinoma ya Kongo n’inyeshyamba za M23.

Icyakora, ku ya 18 Werurwe, itariki yari iteganijweho kuberaho ibiganiro by’amahoro bitunguranye umutwe wa M23 wanze kujya i Luanda, kubera ibihano wari wafatiwe n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi kuri bamwe mu bayobozi bakuru bawo.

Kurundi ruhande , kuri iyi tariki bitunguranye  Félix Tshisekedi na Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda, bahuriye i Doha muri Qatar, mu nama  yari yateguwe na Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani wa Qatar.

 Ndetse iyi gahunda yatunguye João Lourenço, wari wateguye kugira uruhare runini muri ibi biganiro by’amahoro.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *