Bwana Jean-Guy Afrika wagizwe Umuyobozi mukuru wa RDB ni muntu ki ?
Mu kanya gashize , Perezida Paul Kagame yemeje ko uwitwa Jean-Guy Afrika ari we muyobozi mukuru mushya w’ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere (RDB).
Ese Jean-Guy Afrika ni muntu ki ?
Tariki ya 16 Ukuboza 2021 nibwo bwana Jean-Guy Afrika yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’akarere muri Banki Nyafurika itsura amajyambere [ BAD ] .
Jean – Guy afite uburambe mu bijyanye n’ishyirwaho ry’imishinga itandukanye , guhuza ibikorwa , ubucungamari no kwiga imishinga y’iterambere .
Afrika ifite impamyabumenyi y’ikirenga mu bucuruzi mpuzamahanga na politiki yakuye muri kaminuza ya George Mason iherereye muri leta ya Virginia ho muri Leta zunze ubumwe z’Amerika .
Ni inzobere muri gahunda nyobozi mu by’ubucuruzi, mu buyobozi, no mu biganiro nkuko yabiminurije muri kaminuza ya Oxford, no mu Ishuri Rikuru rya Geneve.
Mbere yo kwinjira muri iyi Banki, Afurika yakoraga nk’impuguke mu bya politiki mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba, n’umuyobozi ushinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga no mu kigo gishinzwe guteza imbere ishoramari n’ibyoherezwa mu muhanga no mu Rwanda, aho yashyigikiye politiki n’ivugurura ry’uru rwego hagamijwe kunoza ubucuruzi bw’u Rwanda no gukomeza kuzamuka kwabwo mu mahanga.
RDB ni urwego rwashyizweho n’Itegeko nº 46/2013 ryo ku wa 16/06/2013. Ifite inshingano zo kwihutisha iterambere ry’ubukungu mu Rwanda hashyigikirwa iterambere ry’urwego rw’abikorera.
Ifite kandi inshingano zo kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba bigamije kwihutisha ibikorwa byose by’iterambere ry’ubukungu no gufasha Leta n’urwego rw’abikorera kubigiramo uruhare rugaragara, gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba bigamije guteza imbere ishoramari ry’abenegihugu n’iry’abanyamahanga mu Rwanda hagamijwe kwihutisha iterambere ry’ubukungu.
Ifite kandi mu nshingano gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba bigamije guteza imbere ibijyanye no kohereza ku masoko yo mu karere n’ayo ku rwego mpuzamahanga ibicuruzwa na serivisi byongerewe agaciro, uretse ibiri mu nshingano z’izindi nzego; guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, kugira uruhare mu kugena no gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba birebana n’ubukerarugendo no kubungabunga pariki z’Igihugu n’ahandi hantu hakomye mu birebana n’ubukerarugendo.