EntertainmentHome

Bidateye kabiri, indirimbo best Friend ya Bwiza na The Ben yasibwe kuri YouTube

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki 28 Ugushyingo 2024, indirimbo “Best friend” y’umuhanzikazi Bwiza yakoranye na The Ben, yasibwe ku rubuga rwa YouTube nyuma yo kuregwa copyright n’uwitwa NIYONKURU Albert Albito .

Nyuma y’igihe kitari gito umuhanzikazi Bwiza, ashyize hanze indirimbo “Best friend” yahuriyemo na The Ben, kuri ubu amakuru avuga ko yamaze guhanagurwa kuri YouTube Aho yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni nyuma y’igihe kirenga icyumweru yari imaze ishyizwe hanze mu buryo bw’amashusho.

Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Umuhanzikazi Bwiza yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, by’umwihariko urwa X yahoze Ari Twitter, yatangaje ubutumwa bwandikiwe muri imwe munzu zitunganya umuziki, ndetse Ari nayo ireberera inyungu z’uyu muhanzi izwi nka KIKAC, buvuga ko indirimbo yabaye isibwe by’akanyagato bitewe n’ikirego cyatanzwe n’utarishimiye imiterere y’amashusho y’iyi ndirimbo.

Uyu muhanzikazi yatangaje ko ababishinzwe, bari gukora ibishoboka byose ngo babe bagarura iyi ndirimbo.

Amashusho y’indirimbo best friend, yageze hanze taliki 19, Ugushyingo 2024, ubu yari imaze iminsi igera ku icumi iri hanze, ho yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni.Ni indirimbo iri muzikunzwe magingo Aya hano mu gihugu cy’u Rwanda. Bigaragazwa n’umubare w’abamaze kuyisubiramo binyuze mu ma video mato azwi nka “challenge”. Aha twavuga nk’abazwi nk’incuti magara bagizwe n’umubyinnyi TITI Brown na Nyambo baherutse kuyisubiranamo mu mashusho mato bikavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Umuhanzikazi Bwiza yatangaje ko indirimbo “Best friend” yasibwe ku rubuga rwa YouTube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *