Batatu ni bo bonyine bemerewe byagateganyo kwiyamamaza ku mwanya wa perezida

\"\"

Kuri uyu wa kane komisiyo y\’igihugu y\’amatora [NEC] yatangaje urutonde rwa agateganyo rwa abakandida bemerewe kwiyamamariza amatora yo ku mwanya w\’umukuru w\’igihugu ndetse n\’aya abadepite ateganijwe kuba hagati ya taliki 14-16/nyakanga /2024.

Komiseri mukuru wa Komisiyo y\’igihugu y\’amatora Hon. Oda Gasinzigwa yatangaje ko abakandinda batatu bonyine aribo bujuje ibisabwa aribo:

  • Kagame Paul watanzwe n\’umuryango wa RPF Inkotanyi.
  • Mpayimana Philippe akaba ari umukandida wigenga.
  • Dr. Habineza watanzwe n\’ishyaka Green party

Kurundi ruhande ,uyu muyobozi yanakomeje atangaza urutonde rugizwe n\’amazina menshi y\’abakandida batemerewe kwiyamamaza by\’agateganyo muri aya matora kubera ibyo batujuje aribo:

Manirareba Helman ;uyu akaba azira kudatanga urutonde rw\’abantu magana atandatu bemerewe gutora bashyigikiye kandidatire ye.

Hakizimana Innocent : uyu we ntiyujuje abantu byibuze abantu cumi na babiri bafatiye ikarita ndangamuntu mu karere ka Nyagatare na Gatsibo ndetse banagaragara kuri lisiti y\’itora y\’utwo turere,byiyongeraho ko mu karere ka nyagatare ,Gatsibo Kirehe na Gisagara harimo inomero z\’ikarita ndangamuntu z\’abamushyigikiye zimwe zitari zo,izindi zitabaho ndetse n\’izidahuye n\’amazina y\’abari ku ilisiti y\’itora.

ikindi kuri Innocent kubamusinyiye hagaragaraho abantu bagaruka ku ilisiti irenze imwe nyamara imikono yabo itandukanye,hakaba n\’abantu bagaragara ku ilisiti y\’abamusinyiye kandi bemeza ko batamusinyiye.

Barafinda Sekikubo Fred ; nawe kuri lisiti yatanze z\’abashyigikiye kandidatire ntiyujuje abantu nibura abantu 12 bafatiye ikarita ndangamuntu mu turere kandi bari no ku ilisiti y\’itora yatwo aritwo;Nyabihu ,Musanze,Nyagatare,Kirehe,Gakenke,Rubavu,Burera,Rutsiro,Bugesera ,Ngororero,Gatsibo na Kayonza.

Kuri izo lisiti hari ahari amazina gusa nta nomero z\’ikarita ndangamuntu ziriho cyangwa nta mikono yabanyirazo iriho.

Habimana Thomas: kuri lisiti yatanze z\’abashyigikiye kandidatire ye ,ntiyujuje abantu nibura 12 bafatiye ikarita ndangamuntu mu turere kandi bari no kuri lisiti y\’itora yatwo aritwo:Nyaruguru,Nyamasheke,Bugesera,Kirehe na Rwamagana ,ndetse anatanga nimero z\’indangamuntu zitariho muri mu turere twavuzwe haruguru ndetse hari nabo yavuze bamusinyiye mu gihe bo ubwabo batabyemera.

Rwigara Nshimyimana Diane: mu mwanya w\’icyemezo cyemeza ko umuntu atafunzwe yatanze kopi y\’urubanza,Mu mwanya w\’icyemezo cy\’ubwenegihugu nyarwanda bw\’inkomoko gisabwa n\’amabwiriza ya Komisiyo yatanze icyemezo cy\’amavuko,ikindi kigonga uyu mukandida nuko atujuje abantu 12 bashyigikiye kandidatire ye bafatiye ikarita ndangamuntu kandi banatuvukamo ,hanagaragaye kandi ibibazo by\’ikarita ndangamuntu zitabaho zabo yatanze ku urutonde rw\’abamushigikiye.

Mbanda Jean; Ntiyasinyishije abantu byibura 12 bafiye ikarita ndangamuntu mu turere mu 27no kuri lisiti y\’itora yatwo,yanatanze lisiti y\’abamushyigikye mu turere dutatu twonyine aritwo Gasabo ,Bugesera na Kicukiro.

Iyi Komisiyo itangaza ko ibituzuye bigomba kuba byakosowe niba ari ibikosorwa bitarenze taliki 30/5 /2024 ndetse yongeraho ko uwumva atanyuzwe n\’ibyavuye muri iyi raporo yagana ku kicaro gikuru cy\’iyi komisiyo agahabwa ubusobanuro bwisumbuye.

oda gasinzigwa avuga byinshi ku urutonde rwa agateganyo rw\’abakandida bemerewe kwiyamamaza

Ku mwanya w\’abadepite Oda yakomeje agira ko ho aro lisiti y\’abakandida batangwa n\’imitwe ya politike ,iyi komisiyo yemeza ko yakiriye imitwe ya politike itandatu yatanze abakindida bayo ariyo ;

  • ◦ Umuryango FPR-INKOTANYI n’indi mitwe ya Politiki bafatanyije (PDC, PPC, PSR,
  • PSP, na UDPR)
  • ◦ Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL)
  • ◦ Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD)
  • ◦ Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR)
  • ◦ Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI)
  • ◦ Ishyaka ry’Imberakuri Riharanira Imibereho Myiza (PS IMBERAKURI)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *