Banki nkuru y’u Rwanda yatangaje inoti nshya ya 2000 n’iya 5000 ziriho ibirango bitandukanye n’ibiri ku zisanzwe.
Banki Nkuru y’u Rwanda BNR umaze gutangaza ku mugaragaro ko hashyizweho inoti nshya ya 2000 ndetse n’iya 5000,zigiye gukoreshwa mu bucuruzi mu Rwanda ,zikazakonarana n’izari zisanzweho za 500,1000,2000 n’iya 5000.
Iteka rya perezida wa Repubulika No 073/01/ ryo ku wa 29/08/2024 rishyiraho izo noti ryasohotse ejo kuwa 29 kanama 2024,riha uburenganzira banki Nkuru y’U Rwanda guhindura izo noti ndatse zogashyirwaho ibirango byemeranijwe.
Iri teka ryateguwe mu rurimi rw’icyongereza,risaba minisitiri w’intebe na minisitiri w’imari n’igenamigambi gushyira mu bikorwa iryo teka kandi zizatangira gukurukizwa igihe risohokeye ku igazeti ya Leta.
Bimwe mu biranga inoti nshya ya Frw ya 5000,ni uko izaba ingana na mm 145*mm 72 ,agaciro k’inoti mu mibare itambitse muri buri nguni uretse mu ruhande rwo hejuru iburyo.
Iyi noti izaba igaragaramo igishushanyo cy’inyubako Kigali Convention Center “iri mu mujyi wa Kigali naho umukono w’umuyobozi wa banki wungirije bigaragara munsi y’ishusho y’inyubako Kigali Convention Center.
Agashumi gacikaguritse karinda inoti kanditsweho inyandiko nto BNR n’umubare 5000,Kari mu ibara ry’umutuku gahindura ibara mu cyatsi kibisi bitewe n’icyerekezo ufatiyemo inoti,Kari mu ruhande rw’ibumoso bw’inoti.
Bimwe mu biranga inoti nshya ya 2000 birimo ko ingana na mm 142*mm 72,iri mu ibara ryiganjemo umwura ucyeye.Imbere hejuru hari Banki Nkuru y’u Rwanda,Iyi note yemewe n’amategeko yanditswe munsi y’amagambo Banki Nkuru y’u Rwanda,naho amafaranga ibihumbi bibiri Ari mu ruhande rwo hasi.
Ibindi bimenyetso ni Igishushanyo cy’imisozi y’ikiyaga cya Kivu naho agaciro k’inoti mu mibare itambitse muri buri nguni uretse mu ruhande rwo hejuru iburyo.
Ku noti nshya ya 2000,ishusho y’umubare “2000” iri munsi y’amagambo “iyi noti yemewe n’amategeko ihinguranya inoti bitewe n’icyerekezo yafatiwemo.
Itariki inoti yakoreweho 28.06.2024 yanditswee ahagana hasi ku ishusho ihinguranya inoti,mu gihe ymukono w’umuyobozi wa banki n’umukono w’umuyobozi wa banki Wungirije bigaragara munsi y’ishusho y’ikiyaga cya Kivu.
Ishusho y’agaseke igenda ihinduranya amabara bitewe n’icyerekezo ifatiwemo,iri mu ruhande rw’ibumoso hejuru y’ishusho y’imisozi y’ikiyaga cya Kivu,udusapfu tubengerana dukwirakwijwe kuri buri ruhande rw’inoti tugaragara ku rumuri ultraviolet mu mabara abiri y’icyatsi n’ubururu.
Agashumi gacikaguritse karinda inoti kanditsweho inyandiko nto BNR n’umubare 2000,Kari mu ibara ry’icyatsi gahindura ibara mu bururu kibisi bitewe n’icyerekezo ufatiyemo inoti,Kari mu ruhande rw’ibumoso bw’inoti.
Iteka rivuga ko inoti nshya zizakomeza gukoreshwa hamwe ni’izisanzwe za 500,1000,2000 na 5000 zemewe mu gihugu,Kandi zikaba zatangiye gukoreshwa iri teka rigisohoka.