Watch Loading...
General Today in HistoryHome

Tariki ya 30/Kanama mu mateka : Ni bwo Edouard Ngirente yatangiye inshingano ze nka Minisitiri w’Intebe

Edouard Ngirente yatangiye inshingano ze nka Minisitiri w’Intebe.

Bimwe mu byaranze uyu mwaka

1870 : Hatangiye intambara ya Beaumont yahuje Abafaransa n’Abadage.

1922 : Muri Turikiya harangiye intamabara ya Dumlupinar yahuza ubwoko muri iki gihugu bushaka ubwigenge.

1559: Umwami Henry II wayoboraga u Bufaransa yakomerekeye bikomeye mu mukino ujya gusa n’umwe mu mikino njyarugamba mu bihe bya kera uzwi nka Jousting, aho abarwana baba bari ku ndogobe. Yakomerekejwe na Gabriel wari umwe mu barinzi b’ibwami.

1864: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abraham Lincoln, yagabiye Leta ya California Pariki ya Yosemite mu rwego rwo kugira ngo ikoreshwe nk’ahantu ho kwidagadurira.

1905: Albert Einstein yashyize ahagaragara inyandiko yise “On the Electrodynamics of Moving Bodies”. Iyi nyandiko ni yo yashyizemo umwihariko w’umutwe w’inyandiko yise “special relativity.

1935: Bwa mbere, muri Sénégal hateranye inama y’Umutwe wa Politiki witwa Senegalese Socialist Party washinzwe na Lamine Guèye mu 1934.

1960: Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabonye ubwigenge nyuma yo kumara imyaka myinshi ikolonizwa n’Ababiligi.

1963: Hakozwe ubwicanyi mu gitero cy’ubwiyahuzi cyari cyateguwe n’umukuru w’abagizi ba nabi (mafia) Salvatore Greco, ubwo imodoka ipakiye ibisasu yasandariraga hagati y’abayobozi ba Polisi n’abasirikare igahitana abagera kuri barindwi. Ubu bwicanyi bwiswe Ciaculli bwabereye mu Butaliyani.

1990: Habayeho ubwiyunge hagati y’u Budage bw’Iburasirazuba ndetse n’ubw’Iburengerazuba.

1997: U Bwongereza bweguriye u Bushinwa ububasha bwari bufite kuri Hong Kong.

1942 : Mu ntambara ya Kabiri y’Isi Luxembourg yigaruriwe n’u Budage

1963 : Hakozwe telefone itukura

1991: Azerbaïdjan, igihugu kiri muri Aziya cyabonye ubwigenge

2017: Ni bwo Edouard Ngirente yatangiye inshingano ze nka Minisitiri w’Intebe

Bamwe mu bavutse kuri uyu munsi

1929: François Cheng, umwanditsi w’Umufaransa wakoraga mu nteko y’ururimi n’umuco by’Igifaransa (Académie Francaise)

1935: John Phillips, umuririmbyi w’umunyamerika

1954: Alexandre Loukachenko, Perezida wa Biélorussie.

1755: Paul François Jean Nicolas Barras, umunyapolitiki ukomoka mu Bufaransa.

1807: Friedrich Theodor von Vischer, Umwanditsi n’umufilozofe ukomoka mu Budage.

1972: Pavel Nedved,umukinnyi wa football ukomokamuri Tchèque.

1985: Liza Del Sierra, umukinnyi wa filimi z’urukozasoni .

Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki

1483: Louis XI, umwami w’u Bufaransa

1928: Wilhelm Wien, umuhanga mu bugenge wabihembewe igihembo cya Nobel mu 1911 ukomoka mu Budage

1970: Abraham Zapruder, umukinnyi wa filimi ukomoka muri Amerika wanafashe amashusho y’iyicwa rya Perezida wa Amerika John F. Kennedy

1981: Mohammad Ali Rajai,perezida wa kabiri wa Irani

2006: Naguib Mahfouz, umwanditsi ukomoka muri Misiri wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo mu 1988.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *