RIB yanyomoje uwayishinjaga ibirimo kumurenganya no kumuhohotera
Mu kanya gashize ,Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha [ RIB] rumaze kunyomoza ibyo uwiyise Imanirakomeye kuri X yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze asaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kurenganura abantu abeshya ko barenganyijwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha. Uyu witwa Imanirakomeye kuri rubuga rwa X yahoze ari Tweeter yari yanditse ubutumwa bumvikanamo igisa nko gutabaza ku karengane kakorewe abantu barenga 150…