Arusha : U Rwanda rwateye utwatsi ibirego bya DRC

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 / Gashyantare / 2025 , Urukiko nyafurika rw’uburenganizira bwa muntu rukorera i Arusha mu gihugu cya Tanzaniya rwatangiye kuburanisha no kumva urubanza Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yarezemo u Rwanda irushinja ibyaha birimo kuvogera ubusugire bwayo .

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi , Ku cyicaro gikuru cy’uru rukiko mu mujyi wa Arusha uherereye mu majyaruguru y’igihugu cya Tanzaniya nibwo hatangiye kuburanishwa uru rubanza DRC iregamo leta y’u Rwanda kuyivogerera ubusugire ndetse no guhungabanya nkana umutekano wayo ibi bijyana no guhungabanya uburenganzira bw’abatuye iki gihugu .

Ubwo rwireguraga kuri ibi birego , intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’ubutabera , Bwana Ugirashebuja Emmanuel zumvikanye zivuga ko ibi birego nta shingiro bifite ndetse zinavuga ko uru rukiko nta bubasha rufite bwo kuburanisha ibi birego ubusanzwe byakabye kuba biburanishwa n’inkiko mpuzamahanga .

Izi ntumwa zaturutse i Kigali kandi zanavuze ko ibi birego bya leta ya Kongo bigamije kuyobya uburari no gukwepa inzira za politiki na demokarasi zigamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Kongo .

kurundi ruhande ariko ni ku nshuro yarwo ya mbere uru rukiko rwakiriye ikirego nk’iki ,aho igihugu kirega ikindi kuko ubusanzwe rwari rusanzwe rwakira ibirego byazanwe n’abaturage ubwabo .

Mu gihe umutekano ukomeje kumera nabi mu burasirazuba bwa Kongo ndetse umutwe wa M23 ugakomeza kwigarurira ibice bitandukanye birimo n’umujyi wa Goma ; leta ya Kongo nayo irakomeza kugerageza kuzamura igitutu no guhandanya isura ya leta y’u Rwanda mu buryo kuyisabira ibihano cyangwa bakayirega mu nkiko nk’izi ngizi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *