Amerika yatangiye gushinja Irani kuba ariyo yashatse guhitana Donald Trump ishaka kwihorera kubyabaye 2020

Hatangiye gukekwa uruhare rw’igihugu cya Irani mu kugerageza guhitana uwahoze ari peresida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald John Trump uri no gushaka kugaruka kuntebe iruta izindi muri iki gihugu.
Ubwo yari mu bikorwa byo gushaka amajwi kumwanya w’umukuru w’igihugu muri Leta ya Pennsylvania kandida peresida w’ishyaka ryaba Republicans Donald John Trump yarashwe muburyo butungaranye ubwo yarimo atanga imbyirwa ruhame kubari baje kumushyigikira ariko kubwamahirwe ntiyitaba Imana kuko uwamurashe ntiyahamije mu cyico ndetse azakoroherwa aho aherutse no kugaragara mu ruhame afite igipfuko aho yarashwe .
Kuva uwomwanya hatangiye gukorwa iperereza hagamije kumenya uwihishe inyuma y’icyo gikorwa nubwo kwikubitiro uwarashe nawe yahise arazwa agahita anahasiga ubuzi akaba umusore w’imyaka 20 gusa yamavuko w’itwa Thomas Matthew Crooks.
Urwego rwa Amerika rushinzwe umutekano wabayobozi bakuru na abahoze arabayobozi bakuru muri ikigihugu rufatanyije n’abashinzwe kwamamaza Donald Trump bose bari bafite amakuruko Irani ishobora kuba iri gutegura igikorwa cyo kwihorera kuri Trump nyuma y’uko kubutegetsi bwe aribwo Amerika yahitanye Qasem Soleimani wari umukuru w’ishami ry’igisirikare cya Irani igitero cyakozwe hifashishijwe indege zitagira abaderevu “ Drone” bakamwicira muri Iraki hari mumwaka wa 2020.
Bigakekwa ko Iran yaba yarateguye uyu mugambi wo guhitana Trump nk’uburyo bwo kwihorera nk’uko bigaragazwa n’inzego zirigukora iperereza kuri iri gerageza ryo guhitana kandida perezida Donald Trump uhanganye na Joe Biden
Gusa kurundi ruhande abahagarariye igihugu cya Irani mu muryango wa bibumbye “ONU” bamaganiye kure ibyo izinzego za Amerika zatangaje aho bavugako Trump yari “inkozi y’ibibi igomba kuryozwa ibyo yakoze ikanabihanirwa imbere yubutabera ”.
Igitutu cyabashyigikiye byumwihariko Donald Trump gikomeje kuzamuka arikinshi cyane kubashinzwe kurinda abayobozi bakuru bigihugu basabwa gusobanura uburyo uyu warasha Trump yanyuze muri humye abaribacunze umutekano akageraho yurira akagera hejuru y’inzu ahoyarasiye Trump.
Peresida Joe Biden kuva irisanganya ryaba ntiyahwemye kugaragaza uruharerwe ndetse no gushishikazwa n’ibyabaye ndetse yasabye iperereza ry’igenga kuriki gikorwa cyoguhitana uwo bahanganye mu amatora umurepubulike Donald Trump .