HomePolitics

Afurika y’epfo : Jacob Zuma wahoze ari perezida w’afurika y’epfo yirukanywe mu ishyaka rya ANC

Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yirukanwe muri mu ishyaka rye rya African National Congress (ANC) yanigeze kuyoboraho kubera kwiyamamariza mu ishyaka ryari rihanganye naryo mu matora rusange y’umukuru w’igihugu yabaye ku ya 29 Gicurasi.


Komite ishinzwe imyitwarire ya ANC yasanze Bwana Zuma ahamwa n’icyaha cyo kugambanira ubusugire bw’ishyaka nyuma yo kujya mu ishyaka rya uMkhonto we Sizwe (MK) bari bahanganye, gusa iyi komite yamuhaye ibyumweru bitatu bingana n’iminsi 21 yo kujuririra iki cyemezo.Bwana Jacob Zuma, ufite imyaka 82, yari inararibonye muri ANC ariko yeguye muri iri ishyaka nyuma yo guhatirwa kuva ku mwanya wa perezida waryo mu 2018 kubera ruswa nubwo yahoraga ahakana aya makosa yose.

Zuma wahoze ayoboye ishyaka rya ANC, yahagaritswe mu ishyaka muri Mutarama nyuma yo gutangaza ko azashyigikira uMkhonto we Sizwe (MK) mu matora rusange. Ishyaka rya MK ryitwaye neza kurusha uko byari byitezwe mu matora kuko ryegukanye amajwi agera kuri 15 ku ijana, iki kikaba ari ikintu gikomeye cyatumye ANC’s itakaza ubwiganze ku nshuro ya mbere kuva mu gihe cya apartheid.

Ishyaka rya ANC ryabonye amajwi 40.18 ku ijana mu matora, riva kuri 57.50 ku ijana ryabonye muri 2019, ibi byatumye guverinoma ihinduka ihuriweho ku nshuro ya mbere kuva iri shyaka ryafata ubutegetsi nyuma y’ubutegetsi bw’abazungu mu 1994. ibi byanatumye magingo aya MK iba ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryemewe na Leta.

MK yashubije ibitangazamakuru bivuga ko Zuma yirukanwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa mbere, anenga ibi bikorwa bya ANC’s kandi yamagana akarengane gakabije ka gakorerwa Zuma.

Zuma, umaze imyaka icyenda ku butegetsi kuva mu 2009 yaranzwe n’ibikorwa by’urukozasoni bya ruswa ndetse n’ihungabana ry’ubukungu gusa muri icyo gihe cyose ntiyigeze avuguruzanya n’ubuyobozi bwa ANC kugeza igihe aho yahatiwe kuva ku buyobozi bw’iri shyaka mu 2018.ndetse ntiyigeze ahwema kwamagana inshuro nyinshi imikorerer y’uwamusimbuye Perezida Cyril Ramaphosa.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *