Amakuru mashya : Umukino wa Super Cup wimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium
FERWAFA, yatangaje ko umukino wa Super Cup, uzahuza Police FC na APR FC , uzakinirwa kuri Kigali Pelé Stadium, tariki ya 10 Kanama aho kuba kuri sitade Amahoro.
Ku cyumweru , tariki ya 28 Nyakanga Ibinyujije mu ibaruwa yandikiye aya makipe yombi y’umutekano FERWAFA yamenyesheje aya makipe ko uyu mukino uteganijwe ku wa wanahinduriwe aho kubera nyuma yo byari biteganijwe kubera kuri sitade Amahoro.Ibaruwa yavuye mu Bunyamabanga bwa FERWAFA ivuga ko “uwo mukino muzawukina ku wa 10 Kanama 2024, guhera saa Cyenda z’amanywa, ukazabera kuri Kigali Pelé Stadium.”
AMAHORO Stadium ntabwo izaboneka mbere ya Tariki 12.08.24 kubera gahunda zirimo zo gutegura irahira ry’umukuru w’igihugu ,amakuru ahari avugwa ko RayonSportsDay2024 na Super Cup Final bizabera kuri Kigali Pele Stadium.
Rayon sports yamenyeshejwe ko Stade Amahoro itakibonetse, umunsi w’i Gikundiro wimuriwe kuri sitade ya KIGALI PELE STADIUM,Amakuru yageze hanze avuga ko Umunsi w’igikundiro “Rayon Day” wari uteganyijwe ku itariki ya 3 Kanama 2024, ntabwo ukibereye kuri Stade Amahoro. Ibi birori ngaruka mwaka bizabera kuri Kigali Pelé Stadium.
Ni ibirori ngarukamwaka byitezwe n’abatari bake bijyana n’uko iyi kipe ifanwa n’abatari bake ndetse no kuba yarasinyishije intwaro nyinshi zirimo n’umutoza w’umunyaburezile Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo “Robertinho” w’imyaka 64 ndetse n’abarimo hamwe n’abakinnyi barimo Haruna Niyonzima ,Niyonzima olivier seif ,fitina Ombarenga n’abandi benshi baguzwe muri iri gura n’igurisha ry’abakinnyi bose bitezwe ko bazerekanwa ku munsi w’igikundiro ubura iminsi mike ngo ube.
Uwaherukaga ni kugurwa n’iyi ikipe ni Muhire wamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira ubururu n’umweru akaba yahawe angana na miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda nkuko Ngabo yakomeje abitangaza .
Muhire Kevin utarahwemye kugaragaza kwitangira ndetse no gufasha iyi ikipe mu bihe bigoye yagiye icamo byagiye birangwa n’ibura ry’amikoro yo guhemba abakinnyi mu mwaka w’imikino ushize ariko nka kapiteni agakomeza kugenda afasha iyi kipe mu buryo bumwe cyangwa ubundi yaba mu gutera akanyabugabo abakinnyi ndetse n’umusaruro mu kibuga.
Muhire Ubwo yari ageze ku musozo w’amasezerano ye muri Gikundiro yasabye iyi kipe kumuha agera kuri miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda kugirango abashe kuyisinyira n’ubwo hagati aho yagendaga abona andi makipe amwifuza ariko akomeza kugira ikipe ya Rayon sports amahitamo ye ya mbere yo kwerekezamo ,kuva icyo gihe Rayon sports yatangije gahunda yise kwigurira umwana wayo aho yashyizeho uburyo bwa akenyenyeri kugirango buri mukunzi wese wa ekipe ya Rayon sports abashe gutanga uko yifite mu rwego gukusanya angana na miliyoni 40 Muhire Kevin yari yabasabye.
Uyu wari umukino wari uteganyije kuzabera kuri Amahoro Stadium ku wa 11 Kanama 2024, ariko bitewe n’uko iki kibuga kitabashije kuboneka biba ngombwa ko wimurirwa ahandi.
APR FC na Police FC zikomeje kwitegura iyi mikino cyane ko ari nazo zizasohokera u Rwanda. Nyuma yawo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikazahita itangira gutegura iya CAF Champions League ndetse n’iya Polisi y’Igihugu itegure CAF Confederation Cup.