FootballHomeSports

Abarimo Nzayisenga Jean D’Amour(Meya) basinyishijwe na Gicumbi fc

Ikipe ya gicumbi fc yasinyishije abarimo Umutoza Amrani Hatungimana ,Nzayisenga Jean D’Amour(Meya) , Nshimiyimana Olivier(Bonjour) na Rubuguza Jean Pierre mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino mushya muri shampiyona y’ikiciro cya kabiri .

Nyuma yuko Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryatangaje ko shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri izakinwa guhera mu kwezi kwa Cumi uyu mwaka.ikipe ya Gicumbi Fc ibarizwa mu karere ka Gicumbi ho mu ntara y’amajyaruguru yatangiye kwitegura umwaka w’imikino ari nako izana intwaro zigiye zitandukanye kugirango zizayifashe kuba yakongera kuzamuka mu cyiciro cya mbere .

Kwikubitiro rero Gicumbi yasinyishije abarimo umutoza mukuru wayo Amrani Hatungimana azana n’abarimo Nzayisenga Jean D’Amour(Meya) wakiniye ikipe ya Rayon Sports ariko akaba yari muri .Sunrise fc yo yaje no kuzamuka mu kiciro cya mbere ,abandi basinyishijwe ni Nshimiyimana Olivier bakunze kwita Bonjour wakinaga muri Vision fc na Rubuguza Jean Pierre wakinaga muri Gorilla fc.

Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda yarasojwe habonetsemo mpaga 24, itsindwamo ibitego bisaga 892.Ni shampiyona yakinwe mu gihe cy’amezi atandatu, yitabirwa n’amakipe 27 agabanyije mu matsinda abiri, aho irya mbere ryayobowe na Rutsiro FC na Intare FC, irya kabiri riyoborwa na Vision FC na Espoir FC, bihesha aya makipe kuzakina imikino ya kamarampaka izagaragaza abiri azajya mu Cyiciro cya Mbere.

Iyi shampiyona yabayemo agashya gakomeye ko kuba yarasojwe habonetsemo mpaga 24 mu mikino 326 mu matsinda yombi.

Muri 2022 nibwo Ikipe ya Gicumbi FC na Etoile de l’Est zasubiye mu kiciro cya kabiri uko zazamukanye dore ko arizo zakinnye ku mukino wa nyuma hashakwa ikipe ijya mu kiciro cya kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *