HomePolitics

Abakuru b’ibihugu bya SADC bashimiye cyane uburyo bwo gufasha ingabo z’uwo muryango zoherejwe muri DR Congo

Inama yahuje abaperezida b’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika yo mu majyepfo (SADC) yashimye umuhate w’Ubumwe bwa Afurika na umuryango w’abibumbye mu kureba uburyo bwo gufasha ingabo z’uwo muryango zoherejwe muri DR Congo.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bya SADC yateraniye i Harare muri Zimbabwe mu mpera z’icyumweru gishize, yashimye umuhate wa Perezida João Lourenço wa Angola mu gushaka amahoro kuri iki kibazo, no kuba umuhate we ubu waragejeje ku kumvikana agahenge kumvikanywe n’abategetsi ba DRC n’u Rwanda.

Ingabo za SADC zavuye muri Malawi, Afurika y’Epfo na Tanzania zageze mu burasirazuba bwa DR Congo mu mpera z’umwaka ushize zije gufasha ingabo za leta guhagarika inyeshyamba za M23 ONU ivuga ko zifashwa na leta y’u Rwanda, ibyo u Rwanda ruhakana.

Mu ntangiriro z’uku kwezi akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi katoye kemera guha ubufasha bwa tekinike n’ibikoresho ingabo za SADC ziri muri DR Congo mu butumwa bwazo bwiswe SAMIDRC, nubwo intumwa z’u Rwanda zanenze iyo ngingo zivuga ko yemejwe ishobora gutera intambara mu karere k‘ibiyaga bigari na Afurika y’amajyepfo.

Joao Lourenço yabwiye iyi nama ko yiteze ko ibiganiro hagati ya leta y’u Rwanda na DR Congo bizakomeza tariki 20 z’uku kwezi kwa Kanama, nyuma y’uko ahaye impande zombi umushinga w’uko bagera ku mahoro arambye.

Kurundi ruhande kandi ,Iyi nama kandi yasezeyeho perezida Filipe Nyusi wa Mozambique uzasoza manda ye nyuma y’amatora yo mu Ukwakira(10) uyu mwaka muri icyo gihugu.

Abakuru b’ibihugu bigize SADC batoye Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe kuba umukuru mushya w’uyu muryango kuri manda basimburanaho buri mwaka, umwaka utaha akazasimburwa na Andry Rajoelina wa Madagascar.

Abakuru b’ibihugu bitatu bigize SADC nibo bonyine batitabiriye inama y’uyu mwaka, abo ni Hakainde Hichilema wa Zambia, Azali Assoumani w’ibirwa bya Comoros na Roopun Prithvirajsing w’ibirwa bya Mauritius.

SADC igizwe n’ibihugu 16 byo muri Afurika yo mu majyepfo, intego zayo zirimo; iterambere ry’ubukungu, biciye mu bufatanye, imiyoborere myiza, umutekano n’amahoro arambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *