Russia vs Ukraine : Ukraine yamaze gusenya ikindi kiraro gikomeye muri Kursk

Ukraine ivuga ko yasenye ikiraro cy’ingenzi cya kabiri mu karere ka Kursk k’Uburusiya ingabo zayo zinjiyemo.
Nyuma y’amasaha, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko intego zo kwinjira mu karere ka Kursk zirimo kurema “akarere ko kwikingira” ko guhagarika ibitero by’Uburusiya.Igisirikare cya Ukraine ku cyumweru cyasohoye amashusho yafatiwe mu kirere y’igitero kuri icyo kiraro – kivuga ko kiri ku ruzi rwitwa Seym mu gace ka Zvannoe.
Amashusho yashyizwe ahagaragara yerekana umwotsi mwinshi uzamuka hejuru y’ikiraro mu gihe ibice bimwe byacyo biboneka byangirika. Ntabwo bizwi neza igihe cyarasiwe ,mu ntangiriro z’icyumweru gishize, Ukraine yashwanyaguje ikindi kiraro ku ruzi Seym, hafi y’umujyi wa Glushkovo.
Icyo kiraro cyakoreshwaga na Kramlin mu kugeza ibya nkenerwa ku ngabo ziri ku rugamba ,mbere, inzobere mu bya gisirikare zari zatangaje ko ibiraro bitatu muri ako gace bifasha kugeza ibya ngombwa ku ngabo z’Uburusiya, zivuga ko bibiri byashwanyagujwe cyangwa byangiritse cyane, nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.
Hagiye gushira ibyumweru bibiri Ukraine ikoze ibitero bikomeye ku butaka bw’Uburusiya kuva Moscow yatera Ukraine mu 2022 ,nyuma y’ibyumweru hafi bibiri ingabo za Ukraine zinjiye mu Burusiya, birasa n’aho umugambi ari ukugumayo.
Ku wa gatandatu Zelensky yavuze ko ingabo ze zirimo gukomeza ibirindiro byazo muri Kursk no gukomeza imbere mu Burusiya.
Mu ijambo yatangaje ku cyumweru nijoro, yagize ati: “Ibitero byacu mu karere ka Kursk bikomeje kugwa nabi ingabo leta y’Uburusiya, inganda zabo za gisirikare, n’ubukungu bwabo.”
Yavuze ko ubu “birenze gusa kwirwanaho kuri Ukraine” kandi ko intego ari “ugusenya ingufu z’intambara nyinshi zishoboka z’Uburusiya, no gukora ibitero byo kwigaranzura bikomeye bishoboka”.
Mu gihe Ukraine ikomeza mu burengerazuba bw’Uburusiya, ingabo z’Uburusiya nazo zirigira imbere muri burasirazuba bwa Ukraine kandi zivuga ko zafashe utundi turere muri ibi byumweru bya vuba.
Uburusiya bwateye Ukraine muri Gashyantare(2) 2022 ariko vuba aha bwagenze buhoro mu gufata ibice byo mu burasirazuba bwa Ukraine
Uburusiya ariko bwatunguwe n’uko ingabo za Ukraine zinjiye ku butaka bwabwo mu karere ka Kursk, aho Ukraine yateguye iki gitero mu ibanga kikaba gitunguranye,abaturage ibihumbi b’Uburusiya bavanywe muri ako karere barahungishwa.
Ni ubwa mbere ingabo z’amahanga zari zinjiye mu Burusiya kuva mu ntambara ya kabiri y’isi.

