A.s Kigali yasinyishije myugariro Rwabuhihi Aimée Placide
myugariro Rwabuhihi Aimée Placide watandukanye n’ikipe ya APR FC yasinyiye ikipe ya A.s de Kigali yari isanzwe ivugwamo ibibazo by’amikoro byanagiye biyikoma mu nkokora mu kuba yatangira imyitozo.
Nubwo hari amakuru yavugaga ko ikipe ya Kiyovu Sports yamwifuje kuva kera ndetse ikanamwizeza igitambaro cy’ubukapiteni ;Rwabuhihi Aimée Placide yahisemo kwerekeza muri ekipe ya AS de Kigali kuko ari yo yamuhaye amafaranga yifuzaga.
Rwabuhihi yasezerewe muri ekipe ya Apr Fc yari amazemo imyaka igera kuri itanu ari umukinnyi wayo nubwo nanone atigeze abona umwanya uhagije wo kujya mu kibuga noneho byarushije kujya i rudubi igihe iyi kipe y’ingabo z ‘igihugu yemezaga politike yo gukinisha abakinnyi bafite ubwenegihugu bw’ubunyamahanga.
Biravugwa ko nyuma yo kugira ibyo yizezwa mu buryo bw’amikoro n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali busanzwe bureberera iyi kipe , ngo uwitwa Shema Fabrice usanzwe ari umuyobozi w’icyubahiro w’iyi ekipe ko ariwe watanze aya mafaranga yo gusinyisha Rwabuhihi Placide .
ibibazo bya amikoro muri A.s Kigali si ubwa mbere bivuzwemo kuko no hagati mu muri uriya mwaka w’imikino ushize amakuru nkaya yokomeje kuvugwamo kugeza ku rwego aho abakinnyi b’iyi ikipe batangiwe gusohorwa mu mazu bari barakodeshe bitewe n’ingano y’amezi bari bamaze batazi uko agashahara kabo gasa.
Magingo aya AS Kigali ntirasubukura imyitozo nubwo habura ibyumweru bibiri ngo Shampiyona itangire, gusa abakinnyi bakaba babwiwe ko kuri uyu wa Kabiri bagomba kugera kuri Kigali Pele stadium bagasubukura imyitozo.