General Today in HistoryHome

Tariki ya 3 / Nzeri mu mateka :  igihugu cya Qatar cyabonye ubwigenge bwacyo [ Byinshi kuri uyu munsi ]

 Qatar yabonye ubwigenge bwayo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1967: Muri Suède hatangiye uburyo bwo guhindura igice batwariramo imodoka, bahita batangira gutwarira iburyo, mu gihe mbere bagenderaga mu ruhande rw’ibumoso.

1971: Qatar yabonye ubwigenge bwayo.

1987: Major Pierre Buyoya yahiritse ubutegetsi bwa Perezida Jean Baptiste Bagaza wayoboraga u Burundi.

1994: Hashyizwe umukono ku masezerano hagati y’u Bushinwa n’u Burusiya byemeranya kuzafatanya mu kurwanya umwanzi wagaba ibitero by’ibitwaro bya kirimbuzi kuri kimwe muri byo.

1803: Umwongereza w’umuhanga mu by’Ubutabire John Dalton yatangiye gukoresha ibimenyetso mu kugaragaza atome z’ibinyabutabire bitandukanye.

1878: Abantu bagera kuri 640 bapfiriye mu Mugezi wa Thames nyuma y’uko ubwato Queen Alice bishimishirizagamo bugonze inyubako ya Bywell Castle.

1945: Mu Bushinwa hatangiye ibirori byamaze iminsi itatu bishimira ugutsindwa kw’Abayapani mu Ntambara ya Kabiri y’Isi byari byabaye tariki 2 Nzeri muri uwo mwaka.

1950: “Nino” Farina yabaye umuntu wa mbere wegukanye igihembo cy’umukinnyi utwara amamodoko (Formula One Drivers’ champion) cyiswe 1950 Italian Grand Prix.

1954: Igisirikare cy’Ishyaka ryo mu Bushinwa ryitwa People’s Liberation Party cyagabye ibitero kuri Guverinoma y’u Bushinwa ndetse gitangira kugenzura Ikirwa cya Quemoy.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1948: Levy Mwanawasa, wabaye Perezida wa Zambia.


1675 Paul Dudley, umushinjacyaha mukuru wa Massachusetts, wavukiye i Roxbury, muri Massachusetts .


1693 Charles Radclyffe, umunyapolitiki w’Umwongereza, wavukiye ahitwa Parndon, Essex.


1695 Pietro Locatelli, w’umucuranzi wa viyolini w’umutaliyani, wavukiye i Bergamo, muri Repubulika ya Venise .


1710 Abraham Trembley, umuhanga mu bidukikije w’Umusuwisi , yavukiye i Geneve mu Busuwisi .


1719 Ferdinand Zellbell umuto, umuhimbyi w’indirimbo wa Suwede akaba ari nawe washinze ishuri ry’umuziki rya Royal Suwede, yavukiye i Stockholm, muri Suwede .

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1948: Edvard Beneš wabaye Perezida wa Czechoslovakia.

1986: Beryl Markham, Umunya-Kenya wakoraga akazi k’ubutoza mu bijyanye no kwiruka, yibukwa cyane nk’umwanditsi w’ikinyamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *