Perezida Kagame yitabiriye Inama ihuza Afurika n’u Bushinwa
Perezida Kagame Paul yageze i Beijing mu gihugu cy’u Bushinwa, aho yitabiriye mu nama ihuza Abayobozi b’ibihugu bya Afurika n’u Bushinwa (FOCAC).
Umukuru w’Igihugu yageze mu Bushinwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Nzeri 2024,Iyi nama iba rimwe mu myaka itatu, ni ku nshuro ya cyenda igiye guterana nyuma y’iyabereye i Dakar muri Sénégal mu 2021.
Umukuru w’Igihugu aherekejwe n’intumwa z’u Rwanda, aragira umwanya wo kuganira na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping n’inzego zitandukanye muri iki gihugu.Perezida Kagame yageze mu Bushinwa avuye muri Indonesia, aho nabwo yari yitabiriye inama yahuje iki gihugu n’Umugabane wa Afurika.
Iyi nama izitabirwa n’abakuru b’ibihugu bitandukanye ndetse hari n’abandi bamaze kugera mu Bushinwa barimo William Ruto wa Kenya, Lazarus McCarthy Chakwera wa Malawi, Mahamat Déby wa Chad, n’abandi.
kuri uyu wa Kabiri, abaminisitiri batandukanye bagiranye inama iyitegura. ndetse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe n’uw’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, bari i Beijing mu Bushinwa bitabiriye inama iteguza iy’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa, #FOCAC2024, izatangira ku wa 4 Nzeri 2024.