
Ku wa gatatu tariki ya 28 Kanama, abakekwaho kuba intagondwa za CODECO bateye, imodoka y’ingabo z’amahoro za MONUSCO mu mudugudu wa Bbali, mu gace ka Djugu (Ituri).
Gusa amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko nta gutakaza ubuzima cyangwa kwangirika kw’ibintu kwabereye muri iki gitero.Ayo makuru kandi yemeza ko abo basirikare ba Loni bari ku irondo risanzwe muri kano karere, ubwo bahuraga n’itsinda ry’abitwaje intwaro ba CODECO.
Aba bagabye igitero bakekaga ko ingabo z’amahoro zaje gushyigikira ingabo za DRC (FARDC).ibi bitero byaherukaga nk’ibi byabaye ku wa gatanu tariki ya 19 Mata 2024.
aho Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘MONUSCO’, zafunze ibirindiro byazo bya Bunyakiri byari biherereye mu gace ka Kalehe gaherereye mu Majyaruguru ya Kivu ya Ruguru.
Ibi birindiro byafunzwe bihabwa igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC).Muri Gashyantare ibini birindiro bya MONUSCO i Kamanyola byabarizwagamo ingabo za Pakisitani byarafunzwe bihabwa igipolisi cy’igihugu cya Kongo, nk’integuza yo kuba Monusco nta gihe kinini isigaranye muri RDC.
Nyuma y’iminsi mike, ku ya 9 Mata, nabwo ibirindiro by’izi ngabo byabarizwagamo abasirikare b’Abashinwa nacyo cyafunzwe gihabwa FARDC.