Amakuru Mashya: Igisirikare cy’u Rwanda cyirukanye abasirikare batandukanye kubera imyitwarire idahwitse
Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yirukanye abasirikare bakuru barimo Gen Maj Martin Nzaramba, Col Dr Etienne Uwimana n’abandi ba Ofisiye 19 bakuru n’abato.
Gen Maj Martin Nzaramba wavutse mu 1967 yavukiye mu gace ka Mpigi muri Uganda, aho umuryango we wari warahungiye, akaba yarigeze kuba Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri rya Gisikare cya Nasho.Naho Col Dr Etienne Uwimana, yari asanzwe ari Umuganga ndetse yamaze igihe kinini avura mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.
Mu 2020 yari yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe serivisi zo gucisha abantu mu cyuma mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe , ni mu itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cy’u Rwanda uyu munsi ku wa gatanu, rivuga ko Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yatanze kandi uburenganzira bwo kwirukana no gusesa amasezerano y’abandi basirikare 195 bafite amapeti atandukanye.
Nubwo nta mpamvu nyirizina yatangajwe, ubusanzwe mu Gisirikare cy’u Rwanda amategeko agena ko uwo ariwe wese ukora ibikorwa bitesha agaciro umwuga wa gisirikare birimo ubusinzi bukabije cyangwa se ibitesha agaciro umwuga wa gisirikare ariko byatuma akurikiranwa mu nkiko za gisirikare nko gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n’ibindi aba ashobora kwirukanwa ndetse hagaseswa n’amasezerano yari afitanye na RDF.
Na none Kandi,Mu mpamvu zituma umusirikare yirukanwa mu gisirikare harimo amakosa akomeye ajyanye no kuba atarubahirije indangagaciro za gisirikare.Harimo nko kutarangwa n’indangagaciro ziranga Ingabo z’u Rwanda zirimo kuba umuntu agomba kubaha inzego za gisirikare.
Umusirikare wagaragayeho ruswa cyangwa amacakubiri, amatiku, kurema uduce n’ibindi nawe aba ashobora kwirukanwa.Gusesa amasezerano mu gisirikare bibaho iyo umukoresha abonye ko nta mpamvu yakomeza kuyubahiriza cyane cyane biturutse ku myitwarire idahwitse.
Igisirikare cy’u Rwanda kimaze gutera imbere ku rwego rudasanzwe kuburyo u Rwanda ruri mu bihugu byambere ku isi bitanga umusanzu mu ku bungabunga umutekano no kugarura amahoro ku Isi,gutanga amahugurwa ya Gisirikare mu bindi bihugu ndetse no gucunga umutekano w’abaturage b’u Rwanda.
Gen.Major Nzaramba wirukanywe mu Gisirikare cy’u Rwanda