Uwo bikekwa ko ari ingabo ya DRC yarashe ku butaka bw’u Rwanda

Mu kanya gashize mu Karere ka Rubavu hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, humvikanye urusaku rw’amasasu ku ubutaka bw’u Rwanda bivugwa ko yarashwe n’uwo bikekwa ko ari umwe mu ngabo za Repubuilika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Mu masaha ya saa sita zo kuri uyu wa kane umusirikare bikekwa ko ari umwe mu bagize ingabo za leta ya Repubilika iharanira Demokarasi ya Kongo yarashe amasasu menshi ayerekeza ku ubutaka bw’u Rwanda ubwo yari ku ubutaka Kongo .

Amakuru agera kuri Daily box nonaha ni uko aya masasu yarashwe na muntu n’umwe yigeze yica cyangwa ngo agire uwo akomeretsa ndetse kugeza ubu nta ni igikorwa na kimwe cyari cyatangazwa ko cyangiritse kubera uru rufaya rw’amasasu.

Ibi kandi si ku nshuro ya mbere bibaye kuko Muri Werurwe muri uyu mwaka nabwo umwe mu basirikare ba FARDC yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda i Rubavu, nyuma yo kwinjira arasa ku ngabo z’u Rwanda zicunga umutekano ku mupaka.

Ndetse icyo gihe abaturage b’ahabereye ibi bavuga ko bumvishe urasaku rw’amasasu ariko batamenye icyabaye kuko bagumye mu mazu.

Umwe yagize ati “twumvishe amasasu ariko ntitwamenya ikibaye ariko bucyeye nibwo tumenye ko bamurashe agapfa ubwo yarengaga urubibi ruhuza ibihugu byombi akaza mu Rwanda”

Nyuma yaho ku itariki ya 24 Nzeri 2022, undi musirikare wa FARDC, yafatiwe mu Rwanda yasinze afite n’imbunda asubizwa mu gihugu cye.

Hagati aho inzego z’umutekano zirimo polisi, igisirikare na RIB bamaaze kugera aho ibi byabereye ngo hamenyekane neza uko byagenze mbere yo kugira icyo batangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *