Tariki 29 /Kanama mu mateka : Brazil yabonye ubwigenge nyuma yo kwigobitora ingoyi ya Portugal [ byinshi kuri uyu munsi]
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1825 : Igihugu cya Portugal cyahaye ubwigenge Brazil.
1831: Michael Faraday, umuhanga mu butabire n’ubugenge yavumbuye icyo yise electromagnetic induction.
1869: Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hafunguwe umuhanda wa gari ya moshi wahawe izina rya Mount Washington Cog Railway .
1871: Mu gihugu cy’u Buyapani, Umwami w’Abami wari ufite izina ry’ubwami rya Meiji yatangaje ihagarikwa ry’uburyo bwo kuyobora butegereye abaturage buzwi nka han system, ashyiraho uturere n’intara nka bumwe mu buryo bwo kwegereza ubuyobozi abaturage.
1898: Hatangiye ikompanyi ya Goodyear ikora ibijyanye n’amapine y’amamodoka.
Ubundi yashinzwe ifite izina rya The Goodyear Tire & Rubber Company ishingwa n’uwitwa Frank Seiberling.
1907: Ikiraro cya Québec cyaguye kiri kubakwa gihitana abantu bagera kuri 75.
1949: Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zakoze igerageza ku bisasu bya kirimbuzi bizwi nka atomic bomb; iri suzuma rizwi nka First Lightning ryabereye muri Kazakhstan ahitwa Semipalatinsk.
1997: Mu gihugu cya Algeria intagondwa zo mu mutwe w’Abayisilamu GIA (Armed Islamic Group of Algeria ) zakoreye ubwicanyi abaturage, zivugana abagera kuri 98. Ubu bwicanyi buzwi cyane nka Rais massacre.
2005: Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika inkubi y’umuyaga ikomeye wiswe Katrina wibasiye zimwe muri Leta z’iki gihugu, cyane cyane Louisiana na Florida, ihitana abantu bagera ku 1836 ndetse wangiza ibintu bifite agaciro kagera kuri miliyari 80 z’amadolari y’Amerika.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1876: Kim Gu wayoboye mu buryo bw’agateganyo igihugu cya Koreya.
1
Ingrid Bergman (1915-1982) Umukinnyi wa filime wo muri Suwede, wavukiye i Stockholm, muri Suwede.
1915 Nathan Pritikin, inzobere mu by’imirire akaba n’umuhimbyi w’indirimbo, wavukiye i Chicago, muri Illinois .
1917 Isabel Sanford, umukinnyi wa filime w’umunyamerika , wavukiye mu mujyi wa New York .
1918 Jelle Zijlstra, umuhanga mu bukungu w’Umuholandi, umunyapolitiki (Minisitiri w’intebe, 1966-67), na Perezida wa Banki y’Ubuholandi (1967-82), wavukiye Oosterbierum, mu Buholandi .
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2003: Sayed Mohammed Baqir al-Hakim wabaye umuyobozi wa Irak.
2007: Alfred Peet, rwiyemezamirimo wo mu gihugu cy’u Budage washinze Peet’s Coffee & Tea.