Tariki ya 28 /Kanama mu mateka : Irak yatangaje ko Kuwait ibaye intara nshya yayo
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1349: Abayahudi bagera ku bihumbi bitandatu biciwe ahitwa Mainz bashinjwa gutera indwara.
1879: Cetshwayo ni we mwami wa nyuma wayoboye ubwami bw’Abazulu (Zulus) buherereye muri Afurika y’Epfo, uyu mwami yaje gutabwa muri yombi n’Abongereza.
1937: Toyota Motors yabaye ikompanyi ikora imodoka yigenga.
1981: Ikigo cy’ubugenzuzi bw’indwara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (National Centers for Disease Control) cyatangaje ko hari ubwiyongere bukabije bw’indwara y’umusonga Pneumocystis ndetse na Kaposi’s sarcoma zibasiraga abagabo.
Nyuma y’igihe gito ubu bwiyongere bwaje kugaragaza ko ari ibimenyetso byo gutakaza ubushobozi bw’abasirikare b’umubiri ari byo byaje kwitwa nyuma indwara ya SIDA.
1986: Umugaba w’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu mazi witwa Jerry A. yakatiwe igifungo cy’imyaka 300 azira gushinjwa kuneka Leta Zunze Ubumwe z’Abarusiya.
1990: Irak yatangaje ko Kuwait ibaye intara nshya yayo.
1991: Ukraine yatangaje ko iretse kugendera ku mabwiriza ya Leta Zunze ubumwe z’Abasoviyete.
2003: Ibura ry’umuriro ryagize ingaruka ku bantu bagera ku bihumbi 500 batuye amajyepfo y’u Bwongereza.
2005: Inkubi y’umuyaga ikomeye izwi ku izina rya Katrina yatangiye kwibasira Leta za Louisiana na Mississippi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa wangije ibikorwa byinshi mu mujyi wa New Orleans.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1929: Ken Gampu umukinnyi wa filime ukomoka muri Afurika y’Epfo.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1818:Â Jean Baptiste Point du Sable washinze Chicago yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.