Namibia yabujije ubwato bwa Israel guhagarara ku nkombe zayo
![](https://daily--box.com/wp-content/uploads/2024/08/107387973-1710493780007-gettyimages-2063301734-AFP_34L234T-1024x683.jpeg)
Ubwato Namibia yaketse ko butwaye ibikoresho bya gisirikare bigiye muri Israel gukoreshwa mu ntambara ya Gaza bwabujijwe guhagarara ku mwaro w’iki gihugu cyo muri Afurika y’amajyepfo.
Ubu bwato bwitwa MV Kathrin bwari buvuye muri Vietnam, bwasabye uruhushya rwo guhagarara ku cyambu cya Walvis Bay – mbere yo gukomeza bwerekeza mu majyaruguru, mu nzira bikekwa ko igana mu nyanja ya Mediterane bwinjiriye mu muhora wa Gibraltar.
Imiryango iharanira uburenganzira yari yaburiye Namibia ko ishobora kwisanga yahonyora uburenganzira bwa muntu mu gihe yakwemerera buriya bwato guhagarara muri iki gihugu.
Yvonne Dausab, Minisitiri w’ubutabera wa Namibia, yabwiye itangazamakuru rya leta yaho ko ubwo bwato bwangiwe guhagarara kuko bwari “butwaye ibintu biturika bishyiriwe Israel”.
Mu Ukuboza (12) gushize, Afurika y’Epfo, umuturanyi akaba n’inshuti ya Namibia, yatanze ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (International Court of Justice, ICJ) irega Israel ko irimo gukora jenoside muri Gaza.Israel yavuze ko ibi birego bya Afurika y’Epfo “nta shingiro bifite”.
Intambara ya Israel muri Gaza – ivuga ko yagiyeyo kurandura umutwe wa Hamas nyuma y’ibitero byayo muri Israel mu Ukwakira (10) gushize – irakomeje. Abantu barenga 40,430 bamaze kwicwa nk’uko Hamas ibivuga.
Ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu cya Namibia, Economic and Social Justice Trust (ESJT) cyashimye iki gikorwa.
Herbert Jauch wo muri iki kigo yabwiye BBC ati: “Twishimiye ko leta yahisemo kubahiriza amategeko mpuzamahanga ikiyemeza kutaba umufatanyacyaha muri jenoside.”
Ikigo Namport nticyasubije BBC ibyo cyabajijwe kuri buriya bwato MV Kathrin.
Mbere ariko iki kigo cyemeje ko cyemereye ubundi bwato butwaye “umuzigo uteye inkeke” kunyura mu mazi ya Namibia ariko ntibuhahagarare.