HomePolitics

abagize Biro y’Umutwe w’Abadepite bashyikirijwe amadosiye yose y’Umutwe w’Abadepite

Kuri uyu wa Gatanu, abagize Biro y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, bayobowe na Perezida wayo, Kazarwa Gertrude, bashyikirijwe amadosiye yose y’Umutwe w’Abadepite.

Ku wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024,nibwo Depite Kazarwa Gertrude yatorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, n’amajwi 73 kuri atanu ya Nizeyimana Pie watanzwe n’Ishyaka UDPR, bari bahanganye. Amajwi abiri gusa ni yo yabaye imfabusa.

Kazarwa Gertrude aturaka mu ishyaka PL, yatorewe kuba Perezida w’Inteko ishinga amategeko, atsinze Hon Nizeyimana Pie naho ba Visi Perezida batowe, ni Sheikh Musa Fazil Harerimana ushinzwe Ubuyobozi n’Imari na Hon Uwineza Beline ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Hon Fazil Harerimana yamamajwe na Hon Uwamariya Odette wasabye n’abandi bose kumutora, bityo yari wenyine mu matora.

Ingingo ya 62 y’Itegeko Nshinga, iteganya ko Perezida w’Umutwe w’Abadepite adashobora guturuka mu mutwe wa Politiki umwe na Perezida wa Repubulika.

Mu buryo budasanzwe, amatora ya Biro y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, aho Abadepite batoye bakoresheje mudasobwa zabo.

Depite Kazarwa Gertrude, ari mu Badepite 80 barahiriye inshingano zo kwinjira muri Manda ya gatanu y’Inteko Ishinga Amategeko, akaba ari mana ye ya kabiri mu Nteko nk’Umudepite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *