Apr fc na police fc zagenewe asaga miliyoni 68 na CAF
ikipe ya Apr fc na Police fc zimaze kwemererwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika [ CAF ] inkunga ya asaga miliyoni 68 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bw’amakipe ndetse no kongera urwego rw’ihangana mu marushanwa nyafurika.
izi kipe zihagaraririye u Rwanda mu mikino nyafurika zibonye iyi nkunga mu rwego rwa gahunda y’impuzamashyiramwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa afurika ndetse byumwihariko n’intego z’umuyobozi w’iyi mpuzamashyirahamwe Dr Patrice Motsepe wiyemeje gukora uko ashoboye mu kongera urwego rw’ihangana mu marushanwa nyafurika ndetse no gutanga ubufasha bw’amafaranga ku makipe.
Bityo rero kimwe n’andi makipe yose azitabira amarushanwa nyafurika y’amakipe [clubs] byumwihariko mu ijonjora ry’ibanze ,Ikipe ya APR FC na POLICE FC zihagarariye u Rwanda nazo zigomba kwakira agera ku bihumbi mirongo itanu by’amadolari ya Leta zunze za Amerika asaga hafi miliyoni 68 z’amafaranga y’u Rwanda.
ikipe ya APR FC ihagariye u Rwanda muri CAF Champions League, yerekeje muri Tanzania gukina umukino ubanza w’ijonjora rya mbere na Azam FC mu mukino uzaba ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024 saa kumi n’imwe z’i Kigali.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, ni bwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu yahagurutse Kigali yerekeza i Dar es Salaam muri Tanzania iyobowe n’Umuyobozi wayo Col Richard Karasira.
Mu rwego kwitegura neza iyi mikino, ikipe y’Ingabo z’Igihugu yongereye abakinnyi bashya barindwi barimo Abanya-Ghana babiri bakina hagati ari bo Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yassif, myugariro Aliou Souané bakuye muri Sénégal, rutahizamu Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania n’Umunya–Mali Mamadou Bah.
Police FC yatomboye CS Constantine yo muri Algerie mu ijonjora ry’ibanze muri CAF Confederation Cup.
Ikipe izakomeza muri izi, izahura n’izava hagati ya Nsoatreman FC (Ghana) na Elect-Sport FC (Tchad) mu ijonjora rya kabiri riganisha mu matsinda ya CAF Confederation Cup.