Ubudage : abantu babiri bitabye imana abandi bakomerekera mu isenyuka ry’inyubako ya Hotel
Abantu babiri biciwe i Kröv mu Budage, nyuma y’igice kimwe cy’inyubako ya hoteri cyaguye mu ijoro ryo ku wa kabiri, mu gihe abandi benshi bakometse.
Ku wa kabiri, igisenge cy’iyo hoteri giherereye hafi y’inkombe z’Uruzi Moselle, cyasenyutse ahagana mu ma saa 23h00 ku isaha yaho (21h00 GMT), kimenagura amadirishya ubwo igorofa yo hejuru y’inyubako yagwaga hasi. gusa kugeza ubu Ibikorwa byo gutabara birakomeje hamwe n’abakozi bashinzwe ubutabazi barenga 200 .
Polisi yaho ivuga ko abantu 14 bari muri hoteri igihe ibyo byabaga ,aho Umuryango ukiri muto w’Abaholandi wari wasuye ako karere wari mu barokowe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu. ndetse no mu ijoro ryo ku wa kabiri, abantu batanu bashoboye guhunga inyubako nta nkomyi, ariko abandi icyenda bafatiwe mu mabeto y’iyi nyubako.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatatu, umugenzuzi w’inkongi y’umuriro Jörg Teusch yagaragaje ko abo bantu bombi bishwe ari umugabo n’umugore, avuga ko yapfuye nijoro biturutse ku nyubako yaguye.Ibitangazamakuru byo mu Buholandi byatangaje ko umukobwa w’imyaka 23 ukomoka mu gace ka Urk n’umuhungu we w’uruhinja barokowe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu bajyanwa mu bitaro.
Umugabo w’uyu mugore, yari afite imyaka 26, yarokowe nyuma yuwo munsi kandi ubuzima bwe ntiburamenyekana uko buhagaze magingo aya.Abakozi bashinzwe ubutabazi bagera kuri 250 boherejwe mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa byo gutabara, barimo abashinzwe kuzimya umuriro, abapolisi, itsinda ry’imbwa n’abaganga.
Nkuko umunyamakuru waho yabitangaje yavuze ko, iyi inyubako yangiritse iherereye mu burengerazuba bw’Ubudage ikaba yatangiye gukorerwamo guhera mu myaka ya 1600. Ikibaya cya Moselle ni ahantu nyaburanga hasurwa cyane, hazwi cyane mu mizabibu no mu mijyi ishaje.