Amerika yageneye Repubulika ya Demokarasi ya Kongo inkunga yo gufasha abari mu Kaga
Leta zunze ubumwe z’Amerika igiye guha Repubulika ya Demokarasi ya Kongo imfashanyo ingana n’amadolari miliyoni 414 yo kugoboka abaturage bari mu kaga.
igice kinini cy’iyi ngengo y’imari kizanyura mu miryango ya ONU n’iyigenga itera inkunga zihutirwa cyane mu biribwa n’imirire, amazi meza no kuyasukura, ubuvuzi n’isuku, n’ubwugamiro. Ikindi gice kizagurira abahinzi-borozi bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ibiribwa byo kohereza muri Kongo.
Nkuko ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye ashinzwe ubiribwa n’ubuhinzi yabibwiye  Reuters,aho yagize ati : “igice kinini cy’iyi ngengo y’imari kizanyura mu miryango ya ONU n’iyigenga itera inkunga zihutirwa cyane mu biribwa n’imirire, amazi meza no kuyasukura, ubuvuzi n’isuku, n’ubwugamiro. Ikindi gice kizagurira abahinzi-borozi bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ibiribwa byo kohereza muri Kongo.
“Nanizeye ko Leta zunze ubumwe z’Amerika izabera urugero ibindi bihugu, nabyo bigakura mu masanduku yabyo imari yo kugoboka Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. ONU irimo irasaba abanyamuryango gukusanya muri uyu mwaka amadolari miliyari 2.6 yo gufasha abari mu kaga muri Kongo. Isobanura ko imaze kubona kimwe cya gatatu cyayo.”
Kuva mu 2022, intambara ya M23 n’ingabo z’igihugu yirukanye mu byabo abaturage barenga miliyoni 1.7 mu burasirazuba bwa Kongo. Biyongereye ku bandi bari basanzwe baravuye mu byabo ku buryo ubu ababaye impunzi imbere mu gihugu bashyika miliyoni 7.2. Ariko muri rusange, abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bakeneye imfashanyo zihutirwa barenga miliyoni 25, hafi kimwe cya kane cy’abatuye Kongo bose.
Muri ibi bibazo biteye impungenge harimo iby’abana barenga miliyoni barwaye inkurikizi z’imirire mibi, nk’uko OMS ibitangaza. Harimo icyorezo cy’ubushita bw’inkende. Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize w’2023, abantu bagera ku 27,000 barabwanduye. Bwishe abarenga 1,100, cyane cyane abana.