Nijeriya : abantu 16 bapfiriye mu iturika ry’igisasu
igipolisi cya Nijeriya cyavuze ko igisasu cyaturikiye ku gasoko ko ku umuhanda muri leta ya Borno muri icyi gihugu cyahitanye byibuze abantu 16 abandi benshi barakomereka.
Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo iki gitero cyabaye ahagana mu ma saa munani z’ijoro kuri uyu wa kane , cyibera mu cyaro cyo mu gace ka Konduga, gaherereye mu birometero 50 uvuye ku mu murwa mukuru Borno wa Leta ya Maiduguri.
Magingo aya Guverinoma ya Nijeriya yamaze gushyiraho ingamba zo gukaza umutekano zirimo gushyiraho isaha zo gutahiraho kuva y’iki gitero gikomeye cy’ibisasu cyaba.
Nta muntu n’umwe wahise avuga ko ari we uri nyuma y’icyo gitero ariko abasesenguzi ndetse n’abayobozi bamwe na bamwe bo mu nzego z’ibanze bo muri gace bakekaga ko umutwe w’abarwanyi wa kisilamu wa Boko Haram ariwo ushobora kuba wagabye icyo gitero bijyanye n’uko kuva muri 2009 wagabye ibitero bitari bike muri Nijeriya no mu bihugu bindi bituranye na kiriya gihugu nka Tchad.
Abashinzwe umutekano n’abayobozi ba leta bavuga ko igisasu cyaturikiye ahagana mu ma saa munani z’ijoro ku isaha yo mu mudugudu wa Kawuri, uri nko mu birometero 50 uvuye ku murwa mukuru wa Borno, muri leta ya Maiduguri, aho abayobozi bavuga ko inkomere zajyanywe kwirivuza mu bitaro byari biri hafi yaho igitero cyabereye.
Borno ni agace gaherereye hagati mu ndiri y’inyeshyamba za boko Haram,zigendera ku mahame akomeye ya kisilamu zimaze imyaka 15 zihitana abantu ibihumbi n’ibihumbi . Nubwo mu munsi ishize igisirikare cya Nigeria cyagabanije ubushobozi bw’aba abarwanyi,nyuma yo kuba gabaho ibitero bikomeye bya gisirikare byagiye byice bamwe mu barwanyi b’imena b’uyu mutwe.