Watch Loading...
HomePolitics

Ikigero cy’ubushomeri gikomeje kwiyongera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika

Muri leta zunze ubumwe z’Amerika ubushomeri bwiyongereyeho kane n’ibice bitatu ku ijana mu myaka itatu ishize mu gihe itangwa ry’akazi ryagabanutse kubera impungenge ko isoko ry’umurimo rishobora kumera nabi ndetse n’ubukungu bukaba bwasubira inyuma.

Raporo ku itangwa ry’akazi kandi yerekana ko inyongera ya buri mwaka ku mishahara y’abakozi yabaye mu kwezi gushize, ari yo yari ku rugero rwo hasi kurusha iyakozwe mu myaka itatu ishize.

Ibiro bishinzwe umurimo muri Amerika kuri uyu wa Gatanu byatangaje ko ubwiyongere bw’ibura ry’akazi riri ku rugero rwa 4.1 ku ijana mu kwezi kwa gatandatu bubaye ubwa kane habaho izamuka rya buri kwezi.

Impuguke mu by’ubukungu ziravuga ko ibigaragara ku isoko ry’umurimo muri Amerika byerekana umuvuduko muke w’iterambere ry’ubukungu, ariko bitavuze ko bwifashe nabi cyangwa agaciro katakaye. Gusa zikemeza ko ari ibimenyetso byo mu ikubitiro byerekana ko isoko ry’umurimo riramutse rikomeje kutamera neza, ubukungu bushobora gufata icyo cyerekezo.


Kuva mu kwezi kwa kane 2023, ibura ry’akazi ryavuye kuri 3.4 ku ijana ryariho mu myaka 30 ishize ritangira kuzamuka. Isoko ry’umurimo
riragenda biguruntege kubera gutanga utuzi tudahamye aho kwirukana abakozi mu gihe inyungu ku kigega cy’ubwizigame cya leta zagumye kuzamuka mu 2022 na 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *