TODAY IN SPORTS HISTORY : Cristiano Ronaldo yafashije Juventus kwegukana Serie A naho Gaël Clichy abona izuba
Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze iyi taliki mu isi ya siporo:
1990 mu mukino wa baseball ;Amerika yatsinze Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti amanota 17 ku busa mu mikino ya Goodwill.
2009 Alberto Contador wo muri Espagne yegukanye Tour de france yabaga ku nshuro yayo ya mirongo icyenda na gatandatu
2014 mu mukino w’iteramakofe ,Brian Ortega yakinnye bwa mbere irushanwa rya UFC[Ultimate Fighting Championship] aho yahise anakubita Mike De La Torre ubutagaruka mu gace ka mbere ,uyu mukino ukaba waranaciye kuri shene ya Televisiyo ya Fox 12.
2015 Chris Froome wo mu Bwongereza yegukanye Tour de france yabaga ku nshuro y’ijana na kabiri.
2020 Juventus de Turin yatwaye Serie A, ibitego bya Cristiano Ronaldo na Federico Bernardeschiin batsinze Sampdoria byafashije iyi ikipe y’igihangange mu mupira w’amaguru wo mu Butaliyani kwegukanye igikombe cyayo cya 9 cya Serie A.
2021 Umukinnyi w’umwongereza ukina umukino wo koga witwa Adam Peaty yatwaye umudali wo koga muri metero 100 mu mikino Olempike yabereye i Tokiyo nyuma yo guhigika Arno Kamminga w’Umuholandi na Nicolò Martinenghi w’umutaliyani.
2021 Umukinnyi uterura ibiremereye witwa Hidilyn Diaz yakoze amateka nyuma yo kuba umukinnyi wa mbere ukomoka muri Filipine wegukanye umudali wa zahabu mu mikino Olempike ya Tokiyo mu gace k’abakinnyi bafite ibiro guhera kuri 55 kugeza ku 100 .
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki byo mu isi ya siporo:
1983 Delonte West, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika, wavukiye Washington.DC.
1985 Gaël Clichy, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa wakiniye ístanbul Başakşehir na Manchester city, wavukiye i Toulouse, mubufaransa.
1974 Dean Sturridge, rutahizamu w’umupira w’amaguru mu Bwongereza, wavukiye Birmingham, mu Bwongereza.
1975 Joe Smith, Umunyamerika ukina basketball wakiniye Golden State Warriors yo muri NBA, wavukiye Norfolk, muri Virijiniya.
1977 Martin Laursen, umukinnyi wumupira wamaguru wo muri Danemark wakiniye ikipe ya AC Milan, yavukiye i Fårvang, muri Danimarike.
1961 Dimitris Saravakos, umupira w’amaguru wo mu Bugereki wakiniye ikipe ya Panathinaikos FC, wavukiye Atene, mu Bugereki.
1950 Nelinho, umupira wamaguru wo muri Berezile , wavukiye Rio de Janeiro, Berezile.
Bimwe mu bihangange byatabarutse mu isi ya siporo kuri iyi taliki:
2021 Ally Dawson, myugariro wumupira wamaguru wo muri Ecosse wakiniye ikipe ya Glasgow Rangers anatoza ikipe ya Hamilton Academical, yapfuye afite imyaka 63.
2021 Ivan Toplak, rutahizamu wumupira wamaguru wo muri Seribiya wakiniye ikipe ya Red Star Belgrade anatoza Red Star Belgrade, San Jose Earthquakes, na ekiep y’igihugu ya Yugosilaviya, yapfuye afite imyaka 89.
1925 Antonio Ascari, umushoferi wo gusiganwa mutumodoka duto wo mu Butaliyani, yapfuye afite imyaka 36.
1966, Howard Kinsey, umukinnyi wa tennis w’umunyamerika, yapfuye afite imyaka 66.