HomePolitics

Perezida kagame yijeje ubufatanye abanyacyubahiro barimo perezida wa FIFA

Perezida Kagame yijeje ubufatanye ndeste anashimira abakuru b’Ibihugu birimo u Buhinde, Hungary, Mauritania, Nicaragua, u Burusiya, Singapore ndetse na Perezida wa FIFA, bamwifurije ishya n’ihirwe mu nshingano zo gukomeza kuyobora u Rwanda aherutse gutorerwa .

Magingo aya Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze mu Bufaransa aho bitabiriye ibirori byo gutangiza Imikino Olempike bizabera i Paris kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Nyakanga 2024.

Mu butumwa yanyujije kuri X yagize ati “Twizeye kwagura ubufatanye bufite intego zihuriweho.”

Perezida Kagame uri mu Bufaransa aho yitabiriye ibirori byo gutangiza Imikino Olempike, ejo ku wa Kane, ari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, abahagarariye imikino itandukanye n’abandi bitabiriye inama yiga ku ruhare rw’imikino mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye. Ni inama yayobowe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, ari kumwe n’umuyobozi w’Ikigega cy’u Bufaransa gishinzwe Iterambere, AFD, Rémy Rioux

Kuva hatangazwa iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye tariki 15 Nyakanga 2024, abayobozi banyuranye bagiye bagaragaza ko bishimiye kuba Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda.aho ibindi bihugu biyoborwa n’abayobozi bamwifurije ishya n’ihirwe, birimo Barbados, Repubulika ya Centrafrique, Chad, Comoros, Cuba, Djibouti, Misiri, Ethiopia, Guinea-Bisseau, Guinea, Kazakhstan, Kenya, Liberia, Madagascar, Mauritius, Morocco, Mozambique, Oman, Qatar, Senegal, Seychelles, Somalia, Sudani y’Epfo, Switzeland, Tanzania, Turkiye, Uganda, Venezuela, Zambia, ndetse n’ibindi Bihugu.

Perezida Paul Kagame yaboneyeho kwizeza aba bayobozi ko azakomeza gukorana na bo mu nyungu zihuriweho z’abaturage b’Ibihugu byabo n’Abanyarwanda.

Perezida Paul Kagame atangaje ibi nyuma y’amasaha macye, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaje amajwi ya burundu y’ibyavuye mu matora, aho yagize amajwi 99,18%, agakurikirwa na Dr Frank Habineza wari umukandida w’Ishyaka DGPR wagize amajwi 0,50%, mu gihe Mpayimana Philippe wari Umukandida wigenga, yagize amajwi 0,32%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *