HomePolitics

Burundi : perezida Evariste Ndayishimiye yafunguye ku mugaragaro ikigo gitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

Perezida Evariste Ndayishimiye yafunguye ku mugaragaro ikigo kitezweho gutanga amashyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu gace ka Gahando gaherereye muri komine ya Vuzigo yo mu ntara ya Makamba mu majyepfo y’uburundi ,iki kigo kitezweho kuzajya gitanga amashanyarazi angana na kilowati 34 ku munsi.

iki kigo cyashyizweho mu rwego rwo guteza imbaraga zikomoka ku masoko yisubira ndetse no kuzamura iterambere mu bice by’icyaro bidafite umuriro w’amashanyarazi muri iki gihugu ,uyu mushinga ukaba waratewe inkunga n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi.

Afungura ku mugaragaro iki kigo ,perezida Evaritse Ndayishimiye yabwiye abaturaga ko iki gikorwa kigomba kubabera inkingi y’iterambere ndetse anasezeranya abarundi bari hirya no hino mu gihugu batari babona umuriro w’amashanyarazi ko vuba bidatinze ku bufatanye na leta bari gukora uko bashoboye ngo nabo bagezweho uyu muriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

Kugeza ubu iki kigo cyafunguwe ni kimwe muri mbarwa bibasha gutanga umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku mirasire y’izuba bikibarizwa muri iki gihugu cy’uBurundi.Gusa abahagarariye umuryango w’ubumwe bw’iburayi wateye inkunga iki gikorwa batangaza ko iki kigo gifite intego yo gufasha abaturage batuye mu Mitumba kugerwaho n’iterambere ndetse ukaba unafite intego yo kubaka ibindi bigo nk’ibi cumi na kimwe hirya no hino muri za Komine zigize iki gihugu uko ari zirindwi.

Raporo ya banki y’isi itangaza ko nibura 11.7% by’abaturage batuye iki gihugu aribo bagerwaho n’amashanyarazi yaba akomoka ku mazi cyangwa se ava ku mirasire y’izuba gusa byitezweko uyu mushinga uzasiga nibura abagera kuri 23% mu gihugu hose bagezweho n’umuriro ndetse bikanagabanya ibyuka byoherezwa mu kirere bizwi nka Carbon Dioxide biterwa n’ikoreshwa rya hato na hato rya Mazutu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *