Tanzania : Perezida Samia Suluhu yakuye mu nshingano abarimo minisitiri w’ububanyi n’amahanga
Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzaniya yirukanye abaministri babiri muri guverinoma ayoboye, harimo n’uwari ufite mu nshingano ububanyi n’amahanga bw’iki gihugu.
Itangazo ryavuye mu biro by’umukuru w’igihugu bya Tanzaniya ku cyumweru ryatangaje ko Perezida Hassan yirukanye ministri ushinzwe umuryango w’Afurika y’uburasirazuba, ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, January Makamba, n’ushinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga, Nape Nnauye.
Kurundi ruhande Izi mpinduka zibaye mu gihe Perezida Hassan ashaka kugirirwa icyizere n’ibihugu bikomeye by’amahanga kuri gahunda ye yo kuvugurura ubukungu na politiki mu gihugu, harimo kudohorera amashyaka atavuga rume n’ubutegetsi n’intangazamakuru.
Nape avanywe ku mirimo ye hashize icyumweru kimwe nyuma y’amagambo yavuze yagaragaye mu mashusho avuga ko ibizava mu matora bizaterwa,nubwo , yaje gusaba imbabazi avuga ko ayo magambo yayavuze mu buryo bwo gutebya. Ariko impirimbanyi n’abakoresha imbuga mpuzambaga bavuze ko ayo magambo akerensa gahunda ya Perezida Hassan yo gushaka guteza imbere demukarasi mu gihugu.
Magingo aya Nta mpamvu yigeze itangwa ku ikurwa ku kazi ryabo. Yaba Makamba cyangwa Nnuye nta numwe wahise yemera ubusabe bw’itangazamakuru bwo kugira icyo babivugaho.Aba bombi ni abantu bakomeye mu ishyaka rya Chama cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi muri Tanzaniya.
Hassan yashyizeho Mahmoud Thabit Kombo kuba ministeri w’ububanyi n’amahanga mushya na Jerry Silaa kuba uw’itumanaho n’ikoranabuhanga. Presidansi yavuze ko abandi baministri babiri n’ababungirije bahawe imyanya
Kuva mu mwaka wa 2021, Perezida Suluhu Hassan agiye ku butegetsi, ashimwa kuba yaradohoye ku batavuga rumwe n’ubutegetsi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu ugereranije n’uwo yasimbuye.