General Today in HistoryHome

UYU MUNSI MU MATEKA : Intara ya Timor y’Iburasirazuba, yongewe ku zigize Indonésie naho, Letsie III umwami w’ubwami bwa Lesotho abona izuba

Letsie III umwami w’ubwami bwa Lesotho.

Tariki ya 17 nyakanga Ni umunsi mpuzamahanga w’ubutabera.

Uyu munsi mu mateka y’u Rwanda ,Mu mwaka wo mu1994: Tariki ya 17 Nyakanga, Ingabo zahoze ari RPA zabohoye Umujyi wa Gisenyi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1429: mu ntambara y’Imyaka 100 Hundred Years’ War, umwami Charles VII w’ubufaransa yambitswe ikamba ryo kuba umwami w’ubwami bw’ubufaransa muri Katederari ya Reims.

1867: kaminuza ya Havard ikigo kivura amenyo, Harvard School of Dental Medicine, yarashingiwe I Boston, muri Massachusetts. Maze iba ikigo cya mbere kivura amenyo gishinzwe muri Leta Zunze ubumwe z’america.

1918: Tsar Nicholas II umwami w’Uburusiya we n’umuryango we ndetse n’izindi mfungwa bari kumwe bishwe n’abagize ishyaka rya Bolshevik, bicirwa mu nzu ya Ipatiev iri I Yekaterinburg. Tsar Nicholas yakuwe ku ngoma mu 1917 akuweho n’abaharaniraga impinduramatwara mju Burusiya bayobowe na ishyaka rya Bolshevik. Uyu mwami yicwanye n’umugore we Tsarina Alexandra n’abana babo batanu: Olga, Tatiana, Maria, Anastasia, na Alexei.

1918: Ubwato bunini RMS Carpathia bwarohoye abantu 705 bari baroshywe n’ubwato RMS Titanic, bwibiye muri Ireland bushimuswe n’ingabo z’ Abadage, SM U-55, abantu 5 bahise bahasiga ubuzima.

1976: Hatangiye kuba impinduramatwara muri Iraq, ubwo Abdul Rahman Arif yakurwaga ku butegetsi, igasimburwa n’Ishyaka Arab Socialist Ba’ath Party, umuntu agenekereje mu Kinyarwanda ni umutwe wa Politiki w’izuka cyangwa se ivuka rya kabiri. Iki gihugu cyahise kijya mu maboko mashya ya Perezida Ahmed Hassan al-Bakr.

1976: Intara ya Timor y’Iburasirazuba, yongewe ku zigize Indonésie, ihita iba intara ya 27 y’iki gihugu.

Uretse ko muri ibi bihe, Timor y’Iburasirazuba yabonye ubwigenge, mu 2002 tariki 20 Gicurasi, ndetse muri Nzeri uwo mwaka (20020 ihita yinjira mu banyamuryango b’Umuryango w’Abibumbye).

1985: itumanaho rya EUREKA ryashinzwe n’uwari perezida w’ubufaransa François Mitterrand hamwe na Helmut Kohl w’Ubudage.

1998: Papua New Guinea, yibasiwe n’umutingito utoroshye uvanze na tsunami, bisenya mu buryo bukomeye insisiro 10 ndetse abantu barenga 3000 bahatakariza ubuzima, abandi barenga 2000 bava mu byabo.

1998: Inama yahuje abadipolomate, yemeye ishyirwaho ry’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ruburanyisha ibyaha bya Jenoside, iby’intambarara n’ibindi byibasira inyoko muntu. Hagendewe ku masezerano ya Roma, areba ibyaha mpuzamahanga.

2001: Inde za Concorde zasubijwe mu kazi nyuma yo kongera gutunganywa. Hari nyuma y’uko mu mwaka wa 2000 muri Nyakanga zikoreye impanuka kubera umuvuduko zagenderagaho.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1963: Letsie III umwami w’ubwami bwa Lesotho.
1698: Pierre Louis Maupertuis, umuhanga mu mibare akaba n’umufilozofe ukomoka mu Bufaransa.

1708: Frederick Christian, Margrave umwami wa Brandenburg-Bayreuth.
1714: Alexander Gottlieb Baumgarten, umufilozofe ukomoka mu Budage
1744: Elbridge Gerry, umunyapolitiki ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’America wanabaye vice Perezida wa 5 wa Leta Zunze ubumwe Z’america.

1939: Seyed Ali Hoseyni Khāmene’i, yari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran. Yabaye Perezida wa Iran guhera mu 1981 kugera mu 1989, nyuma muri Kamena yabaye umuyobozi w’ikirenga w’iki gihugu.

1977: Lehmber Hussainpuri, umuririmbyi w’ikirangirire ukomoka mu Buhinde.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi:

2003: David Kelly, Umugenzuzi w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye n’ibisasu bya kirimbuzi.

2005: Edward Heath, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

1918: Inzirakarengane zarasiwe mu muryango wa Romanov bari kumwe n’Umwami Tsar Nicholas, abishwe ni aba:
• Grand Duchess Anastasia Nikolaevna of Russia (wavutse mu 1901)
• Grand Duchess Maria Nikolaevna of Russia (wavutse mu 1899)
• Grand Duchess Olga Nikolaevna of Russia (wavutse mu 1895)
• Grand Duchess Tatiana Nikolaevna of Russia(b wavutse mu 1897)
• Alexandra Fyodorovna of Russia (wavutse mu 1872)
• Aleksei Nikolaevich, Tsarevich of Russia (wavutse mu 1904)
• Nikolai II of Russia (wavutse mu 1868)
• Anna Demidova (wavutse mu 1878)
• Ivan Kharitonov (wavutse mu 1872)
• Alexei Trupp (wavutse mu 1858)
• Yevgeny Botkin (wavutse mu 1865)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *