
Abaperezida batandukanye bakomeje guhereza ubutumwa bushimira Paul Kagame ndetse bunamwifuriza ishya n’ihirwe nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda n’abanyarwanda ,Ni nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 15 rishyira ku ya 16 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaje ko mu majwi 78% amaze kubarurwa, Paul Kagame yagize 99,15%.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu,Perezida William Ruto wa Kenya yavuze ko abanyakenya bifatanyije n’Abanyarwanda ku bw’amahitamo yabo meza ndetse no kuba Umukuru w’Igihugu cyabo yongeye gutorerwa kubayobora mu nzira z’amahoro, ituze n’uburumbuke.
Abicishije ku urukuta rwa X yagize ati:”Mu izina ry’abaturage na Guverinoma ya Kenya, nishimiye koherereza ishya n’ihirwe ku bwo kongera gutorerwa indi manda nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ,i “Niteguye gukomeza gukorana nawe mu karere ndetse no muri gahunda za Afurika mu gukomeza gutsimbataza umubano mu bufatanye n’ubuvandimwe hagati y’Abanyakenya n’Abanyarwanda“
Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan a we yagaragaje ko yishimiye intsinzi ya Perezida Paul Kagame, aho na we yavuze ko mu izina rya Guverinoma y’Igihugu cye ndetse n’abaturage bacyo, bishimiye ko yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda.
aho yagize ati :”“Nishimiye gukomeza gukorana nawe mu kwagura umubano hagati y’Ibihugu byacu byombi, ndetse no gukomeza kwimakaza ubumwe n’iterambere rya Afurika y’Iburasirazuba.”
Filipe Jacinto Nyusi,Perezida wa Mozambique na we yashimiye Perezida Kagame ku bwo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda.Filipe Nyusi usanzwe ari n’inshuti ya Perezida Kagame, yagize ati “Tubifurije ishya n’ihirwe muri manda nshya mwatorewe n’abaturage b’u Rwanda.”
Si abo gusa kuko Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina na we yagize ati “Mu izina ry’Abanya-Malagasy, nifurije ishya n’ihirwe umuvandimwe wanjye Paul Kagame ku bwo kongera gutorwa ku majwi 99,15% nk’uko bigaragazwa n’ibyavuye mu matora by’agateganyo. Twifurike u Rwanda amahoro n’uburumbuke.”
Umaro Mokhtar Sissoco Embaló, Perezida wa Guinea-Bissau na we yagize ati “Mu izina rya Guinee Bissau, ndagushimiye Perezida Paul Kagame, ku bwo kongera gutorwa. Ndabifuriza amahirwe masa muri manda nshya yo kongera guha imbaraga amahoro, ubukungu n’iterambere.”
mu ijoro ryatangarijwemo amajwi y’agateganyo,Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere bakamutora, ndetse abibutsa ko akazi gakomeye kari imbere ko gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.


