Watch Loading...
FootballHomeSports

Enzo Fernandez ari gukorwaho iperereza ku birego bijyanye n’irondaruhu

Chelsea iri gukora iperereza kuri videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’umukinnyi wayo wo hagati Enzo Fernandez ,aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa rivuga ko iyi videwo rikubiyemo indirimbo zimakaza ivanguramoko n’ivangura.

Ku wa kabiri, federasiyo y’umupira w’amaguru yo mu bufaransa [FFF] yavuze ko izatanga ikirego ku rwego nyobozi rw’isi rwa Fifa kuri videwo irimo indirimbo yaririmbwe na bamwe mu bakinnyi ba Arijantine ku bakinnyi b’Ubufaransa.

Mugenzi wa Fernandez wa Chelsea, Wesley Fofana, ufite ubwenegihugu bwo mu Bufaransa, yashyize ku rubuga rwa Instagram ishusho y’iyi videwo avuga ko ari ivanguramoko ridakumirwa.

Enzo Fernandez yavuze ko ababajwe rwose na videwo yashyize ahagaragara ubwo Arijantine yizihizaga gutwara Copa America.Ati: “Indirimbo ikubiyemo imvugo ibabaza cyane kandi nta rwitwazo rwose kuri aya magambo.

“Ndwanya ivangura mu buryo bwose kandi ndasaba imbabazi z’uko z’ibyo nakoz mbitewe nuko nafatiwe mu byishimo byo kwizihiza Copa America.,Iyo videwo, ibyo bihe, ayo magambo, ntabwo igaragaza imyizerere yanjye cyangwa imico yanjye.

FFF izavugana n’ishyirahamwe ry’umupira wamaguru muri Arijantine (AFA) kubyerekeye amashusho ya Live yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na Fernandez nyuma yuko Arijantine itsinze Kolombiya igitego 1-0 ku mukino wanyuma wa Copa America ku cyumweru.

Itangazo ryatanzwe na FFF, ryo hanze ryavuze ko perezida Philippe Diallo “yamaganye mu magambo akomeye amagambo atemewe kandi avangura yavuzwe ku bakinnyi b’ikipe y’Ubufaransa”.

Yongeyeho ati: “Mu guhangana n’uburemere bw’aya magambo yatangajwe , binyuranye n’indangagaciro za siporo n’uburenganzira bwa muntu, perezida wa FFF yahisemo kwiyambaza mugenzi we wo muri Arijantine na Fifa ndetse anatanga ikirego mu buryo butaziguye kubera amagambo asebanya ashingiye ku moko kandi avangura.”

FA yo muri Arijantine yegerejwe mu nkiko kugirango itange ibisobanuro.Ubufaransa bwatsinze Arijantine muri 16 yanyuma yigikombe cyisi 2018, naho Arijantine yatsinze Ubufaransa kumukino wanyuma wigikombe cyisi 2022.

Chelsea ifite abakinnyi barindwi b’Abafaransa bafite uruhu rw’abirabura harimo Fofana, Axel Disasi, Benoit Badiashile, Lesley Ugochukwu, Christopher Nkunku, Malo Gusto na Malang Sarr.

abakinnyi barindwi b’Abafaransa bafite uruhu rw’abirabura harimo Fofana, Axel Disasi, Benoit Badiashile, Lesley Ugochukwu, Christopher Nkunku, Malo Gusto na Malang Sarr.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *