LIVE🛑AMATORA 2024 ;PARTIAL RESULTS ,KAGAME PAUL ON THE TOP WITH 99.15 % VOTES
AMAJWI Y’AGATEGENYO KU MWANYA W’UMUKURU W’IGIHUGU | |||
⚫PAUL KAGAME 99.15 ⚫DR.Frank HABINEZA 0.53 ⚫MPAYIMANA PHILLIPE 0.32 | |||
Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda akaba n’Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr. Frank Habineza ageze kuri Olympic Hotel.
Kuri iyi hoteli iherereye mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Kimironko, mu Karere ka Gasabo ni ho ari bukurikiranire umuhango wo gutangaza ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika.
Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere ko abanyarwanda baratangarizwa iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika.
Komisiyo y’amatora ikomeje kubarura amajwi y’abadepite rusange nayo azatangazwa by’agateganyo mu masaha y’igicamunsi ku munsi w’ejo ku wa 16/07/2024,naho ku mugoroba w’ejo hazatangazwe by’agateganyo ibizaba byavuye mu matora y’abadepite mu byiciro byihariye.
Ku munsi w’ejo hazatorwa abadepite bo mu byiciro byihariye aribo abahagarariye urubyiruko, abagore ndetse n’abafite ubumuga,mugihe ku wa 20/07/2024 zatangazwe by’agateganyo ibizaba ibizaba biri kuboneka mu matora y’Umukuru w’igihugu,hagategerezwa nyirizina ibizava mu matora bya burundu bitarenze ku wa 27/07/2024.
Komisiyo y’amatora yashimiye abanyarwanda,abanyamakuru, Indorerezi ndetse n’izindi nzego za leta ku ruhare rwabo mu migendekere myiza y’amatora mu gihe abandi banya Politiki nabo bahagarariye amashyaka atandukanye mu Rwanda nabo batangaje ko Biteguye neza ibizava mu matora cyane ko babonye ateguwe neza.
Ibikorwa byo gutora biyakozwe hose mu Rwanda gusa byari biteganyijwe ko ibiro by’amatora bifunga saa cyenda z’amanywa,Nyuma y’isaha ya saa cyenda, ibiro by’itora bitandukanye mu gihugu byatangiye gufunga, mbere y’uko hatangira igikorwa cyo kubarura amajwi.
Gusa saa cyenda zageze ku biro by’itora bimwe na bimwe mu mujyi wa Kigali hari abantu bagitonze imirongo bataratora kuko hari benshi bibuze kuri ‘listes’ z’itora bategereza gushyirwa ku ‘listes’ z’umugereka.Ingabire Josephine,umukuru w’ibiro by’itora bya Nyemeramihigo mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, yabwiye BBC ko saa cyenda bafunze ibiro by’itora bakakira gusa uwaba akiri ku murongo.
Abaturage benshi bagombaga gutorera kuri ibi biro by’itora basa n’abari barangije gutora. Imirongo miremire yari ihari mu gitondo yari yashize,Ibi ni ko byari bimeze saa cyenda z’igicamunsi ku bindi biro by’itora bitandukanye mu gihugu mu gihe ahabonetse ibibazo by’abibuze kuri liste z’itora ho hari hakiri imirongo y’abatatora.
Umukandida w’ishyaka FPR-Inkotanyi Paul Kagame yatoreye kuri site ya SOS Kagugu mu Karere ka Gasabo ahagana saa saba z’amanywa.Kagame wiyamamarije manda ya kane ni we uhabwa amahirwe yo gutsinda. Amatora aheruka ya 2017 yayatsinze ku majwi 99%,Nyuma yo gutora nta cyo yabwiye itangazamakuru.
Umukandida perezida wigenga Philippe Mpayimana, yatoreye kuri Site ya Camp Kigali, kandi yabwiye abanyamakuru ko afite icyizere cyo gutsinda.
Mpayimana yavuze ko ubu ari ubwa kabiri yiyamamaje ariko ko yiteze itandukaniro.Yagize ati: “Niteze itandukaniro, niteze amajwi atandukanye (n’ay’ubushize), kandi rwose biraboneka ko abaturage b’u Rwanda biteguye gukora impinduka za politike ku mutwe w’igihugu. Nubwo bitaba uyu munsi birakwiye ko nibura bigaragara ko birimo kuza”
Mpayimana yabwiye abanyamakuru ko natsinda azashyira mu bikorwa imigambi yemereye abaturage kandi ko atabikoze abantu bagomba kubimubaza kuko yabivugiye kumugaragaro.Mpayimana yashimye uko ibikorwa byo kwiyamamaza n’amatora byagenze neza kandi asaba ko guhuza amatora ya perezida n’abagize inteko ishinga amategeko byakomeza kujya bikorwa ku munsi umwe,mu matora ya 2017, Mpayimana nabwo wari umukandida wigenga yabaya uwa kabiri inyuma ya Paul Kagame aho yabonye amajwi 0.7%.
Umukandida perezida Frank Habineza amaze gutorera kuri site y’itora ya GS Kimironko II i Kigali, nyuma yo gutora yabwiye abanyamakuru ati:“Ndumva nishimye cyane kuba nshoboye kubahiriza uburenganzira bwanjye bwo gutora.”
Abajijwe niba yizeye gutsinda ati: “Icyizere ndacyagifite, twashoje (kwiyamamaza) mfite icyizere cyo gutsindira umwanya wa perezida kuri 55% n’abadepite tukagira 20”.Frank Habineza ni umukandida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kubungabunga Ibidukikije, mu nteko icyuye igihe ryari rifitemo abadepite babiri n’umusenateri umwe.
Abajijwe Ku buryo kwiyamamaza n’amatora byagenze muri rusange, yagize ati: “ Amatora y’uyu mwaka yagaragaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe muri demokarasi, ubu bitandukanye na 2017, kandi na komisiyo y’igihugu yateguye neza aya matora kurusha ubushize.”
Urubyiruko rugera kuri miliyoni ebyiri ni ubwa mbere rugiye gutora, umubare munini mu mateka y’amatora mu Rwanda.