BREAKING NEWS : imyirondoro y’uherutse kurasa Donald Trump yamaze kujya ahagaragara
Urwego rwa Leta zunze ubumwe z’Amerika rw’ubugenzacyaha [FBI] rumaze gutangaza ku mugaragaro imyirondoro y’uwashatse kwica Donald Trump wahoze ari perezida wa Amerika mu gihe yarimo yiyamariza mu leta ya Pennsylvania.
Agace gato ka Pittsburgh gaherereye muri parike ya Beteli muri Pennsylvania karahangayitse nyuma yuko FBI ivuze ko umusore uhakomoka witwa Thomas Matthew Crooks, ari we warashe Donald Trump mu gihe yarimo kwiyamamaza .
Aba bashakashatsi bemeza ko Crooks, yitwaje imbunda ya AR-15 yikoresha mu gihe bayirasisha, uyu musore yarashe uwahoze ari perezida ubwo yavuganaga n’imbaga y’abantu i Butler, muri Pennsylvania, maze hapfa umwe mu bari bateraniye aho abandi babiri barakomereka.
Abayobozi bavuga ko uyu musore w’ingimbi yari afiite imyaka 20 ,wavukiye mu gace k’icyaro .Gusa abaturanyi be bavuze ko bumiwe nyuma yo gutungurwa no kumva ko uyu umusore wari utuje ubu aregwa kurasa perezida.
FBI yavuze gusa ko Crooks ari we wagize uruhare mu gushaka kwica uwahoze ari perezida kandi ko iperereza rigikomeje,FBI yanavuze ko Thomas Crooks atari yitwaje indangamuntu, bityo abashakashatsi bakoresheje ADN n’ikoranabuhanga ryo kumenyekanisha mu maso kugira ngo bamumenye.
Nk’uko ikinyamakuru cyo muri ako gace kibitangaza ngo yakomokaga muri Parike ya Beteli muri Pennsylvania, nko mu bilometero 43 uvuye aho bagerageje kwicira Donald Trump, arangiza mu mwaka wa 2022 mu ishuri ryisumbuye rya Beteli Park .BBC yatohoje ko Crooks yakoraga mu gikoni cyita ku bageze mu za bukuru mu gace gato uvuye iwe.
Yari anafite ubunyamuryango muri club yo kurasa yaho, yitwa Clairton Sportsmen’s Club, byibuze umwaka nk’uko urubuga rwayo rubitangaza, iyi kipe ifite icyicaro mu majyepfo ya Pittsburgh kandi ni imwe mu nyubako za mbere zigisha kurasa mu gace ka tri-leta ya Pennsylvania, Ohio na Virginie y’Uburengerazuba Inafite abanyamuryango barenga 2000,sibyo gusa kuko inafite imbunda nyinshi, harimo n’imbunda nini cyane ifite zishobora kurasa kugeza kuri metero 171.
“Ikigaragara ni uko iyi kipe ikangurira byimazeyo ibikorwa by’urugomo bidafite ishingiro,” umunyamategeko wa Leta , Robert S Bootay III uhagarariye uyu muryango, yabitangarije Los Angeles Times.Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika bivuga ko abashinzwe kubahiriza amategeko y’intwaro bemeza ko intwaro yakoreshejwe mu kurasa Donald Trump yaguzwe na se wa Crooks.