FootballHomeSports

EURO 2024 : Olie Watkins afashije ubwongereza kugera ku mukino wa nyuma

Ikipe y’igihugu y’ubwongereza imaze kugera ku mukino wa nyuma wa EURO 2024 nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu y’ubuholandi les oranges ibitego 2-1.

uyu wari umukino watangiye ikipe y’igihugu y’ubuholandi yataka cyane ndetse biza no kuyikundira kuko ku makosa ya Declan Rice aho yari amaze gutsikira aza kwisanga uwitwa Xavi Simons yamupapuje umupira maze nawe arekura ishoti rikomeye cyane umuzamu w’abongereza Jordan Pickford yisanga ntakindi afite cyo gukora usibye kurebera uburyo umupira ugana mu rucundura.

Nyuma y’umunota wa karindwi wari wabyaye igitego cya mbere ,ikipe y’igihugu y’ubwongereza yakomeje kwataka izamu ry’abaholandi ari nako yiharira umukino inahanahana cyane imbere y’izamu ari nabyo byaje kuvamo ikosa rikomeje guteza uruntuntu no kutavugwaho rumwe mu bantu aho Denzel Dumfries yakoreye Bukayo saka mu rubuga rw’amahina ryanashoboraga kubyara ikarita y’umutuku kuri Denzel ariko umusifuzi w’umudage Felix Zwayer atanga iy’umuhondo na penaliti yinjijwe neza na Harry Kane rutahizamu wa Bayern Munich ku munota wa 17′ w’umukino.

Nyuma y’uko abongereza babonye igitego cyo kwishyura ,umukino wagumye wiharirwa n’iyi kipe itozwa na Gareth Southgate ari nako abaholandi bageregeza kwataka bashingiye ku makosa ab’imbere b’ubwongereza bakoraga bagatakaza umupira mu gihe babaga bageregeza kwataka izamu ry’ubuholandi by’umwihariko binyuze ku basore babo bihutaga bari bayobowe na Xavi Simons na Cody Gakpo wasatiraga aca ku ruhande ariko ntibigire icyo bitanga kuko basanganga ubwugarizi bw’ubwongereza bwari buyobowe na Marc Guei na John Stones buhagaze neza .

Kurundi ruhande uyu mukino waranzwe gukanirana mu gice cya kabiri ndetse n’amayeri menshi y’abatoza by’umwihariko kuruhande rwa Ronald Koeman wagirageje gukupa imipira yose yashoboraga kubyara uburyo bw’igitego k’ubongereza bijyana no kubicira uburyo bw’imikinire bwabo gusa ku munota wa 87′ kapiteni wa ekipe y’igihugu y’ubuholandi Virgil van Dijk yabonye ikarita y’umuhondo nyuma yo gukinira nabi John stones ubwo yarimo yataka umupira w’umuterekano werekezaga ku izamu rya Jordan Pick ford.

Mu minota y’inyongera ikipe y’igihugu y’ubwongereza yabonye igitego cy’itsinzi cyatsinzwe na Olie Watkins ku mupira mwiza yaraherejwe na Cole Palmer binjiranye mu kibuga nyuma yo guhabwa umwanya na Phil Foden na Harry Kane ku munota wa 81′.

Ku mukino wa nyuma intare eshatu zizihura n’ikipe y’igihugu na ekipe y’igihugu ya esipanye yo yabigezeho ejo nyuma yo gusezerera ikipe y’igihugu y’ubufaransa ivuye inyuma ku bitego bibiri kuri kimwe byatsinzwe na Lamine Yamal na Dani Olomo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *