Watch Loading...
FootballHomeSports

Bitunguranye Elie Katageya ashobora kwerekeza muri Rayon sports !

Ikipe ya Rayon sports biravugwa ko iri mu biganiro byigiye imbere na Elie Katageya usanzwe ukinira APR FC kugira ngo ibe yamusinyisha kugira ngo azayifashe mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

Amakuru agera kuri Daily box ni uko bamwe mu bayobozi ba ekipe ya Rayon sports bohereje intumwa zabo mu gihugu cya Tanzania ndetse bakanakoresha bamwe mu bagize umuryango wa Elie Katageya kugira ngo bamureshye kuba yaza muri iyi ikipe yambara ubururu n’umweru.

Kuri ubu ibiganiro by’ibanze bisa nk’ibimaze kurangira hakaba hasigaye kubyerekeye amafaranga yatangwaho yaba we ku giti cye ndetse na agombwa guhabwa ikipe ye APR FC azaba avuyemo.

Katageya ni umukinnyi waguzwe avanywe mu ikipe ya Mukura V.s muri 2024 mu isoko ry’igura n’igurishwa rya mutarama ari mu bihe byiza dore ko yari umwe mu beza ba  Lotfi Afahmia no muri shampiyona yose y’u Rwanda by’umwihariko mu gice cya mbere cya shampiyona gusa ntago yakunze kubona umwanya uhagije wo kubanza mu kibuga ku ngoma y’umufaransa Thierry Froger watozaga iyi ikipe y’ingabo z’igihugu mu mwaka w’imikino ushize mbere yo gutandukana n’iyi ikipe akaza gusimbuzwa umunyaseribiya Darko Novic.

Katageya uri kumwe na ekipe ya APR FC mu mikino ya Cecafa Kagame cup iri kubera mu mujyi wa Dar es salam mu gihugu cya Tanzania ntiyigeze akandagira mu kibuga n’umunota n’umwe ,ibi bikomeje gutera igitutu yaba kuri Elie ndetse n’abareberera inyungu ze za ruhago nyuma yuko asa nkaho atagikoreshwa muri APR FC.

Uyu rero ashobora kuza kwiyongera mu bo Rayon Sports yamaze kwibikaho harimo, Kabange wakinaga muri Gorilla FC ndetse na Omborenga Fitina wavuye muri APR FC ,myugariro w’umunya-Senegal, Omar Gning, Richard Ndayishimiye, Rukundo Abdoul Rahman, Ndikuriyo Patient, Niyonzima Olivier Seif bose bamaze gusinyira Gikundiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *