
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 09 Nyakanga nk’uko byari biteganyijwe ikinyamakuru DailyBox cyasohoye urutonde ngarukakwezi rw’abakinnyi 100+ beza kuruta abandi mu Rwanda “Rwanda Best” mu mupira wamaguru rwayobowe n’umusore w’Ikipe ya Rayon Sports Kevin Muhire.
Ni urutonde rwari rusohotse kunshuro yarwo ya kabiri nyuma y’urwa kamena , aho hagaragayemo impinduka zitandukanye ariko nanone zitari nyinshi bigendanye n’uko mu kwezi ka kamena ntamarushwanwa menshi yabaye haba mu Rwanda ndetse no ku urwego mpuzamahanga
Gusa mu myanya y’imbere hagiye habamo guhindagurika ndetse hari n’abavuye mu rutonde burundu kubera abashya biyongereyemo cyangwa kubera ko bahinduye amakipe bakava muri shampiyona y’u Rwanda kandi urutonde rureba gusa abakinnyi bakina mu Rwanda gusa hatitawe ku bwenegihugu bw’umukinnyi mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umupira w’u Rwanda
Dore bamwe mu bakinnyi bavuye mu rutonde burundu n’ababasimbuye n’impamvu bavuyemo.
1. Emmanuel Mvuyekure bakunda kwita “Manu” uyu musore yari kumwanya wa 61 yavuye muri uru rutonde kubera ko kumugaragaro yasezerewe n’ikipe yakiniraga yo mu Rwanda asimburwa na Richard Ndayishimiye wasinyishijwe na Rayon Sports.
2.Simon Tamale yasohotse mu ikipe ya Rayon Sports yakiniraga bituma ava ku rutonde aho yari kumwanya wa 76 asimburwa na Innocent Twizerimana uherutse kwerekeza mu ikipe ya Amagaju ku masezerano y’imyaka ibiri.
3. Christian Iyamuremye rutahizamu w’Ikipe ya AS Muhanga , yavuye mu rutonde kubera ko harabakinnyi bashya bandi biyongereyemo kubera uko bitwaye mu mikino ya kinwe mu kwezi kwa kamena asimburwa na Olivier Dushimimana umukinnyi mushya wa APR FC kumwanya yariho wa 98.
Hari abakinnyi batagaragara kuri ururutonde kubera ko ari bashya mu makipe bajemo kandi bavuye mu makipe yo hanze bakaba ntamikino bigeze bakinira ayo makipe.
Ihindagurwa mu myanya kw’abakinnyi mu rutonde rwa Nyakanga cyane cyane iy’imbere byashingiye cyane ku mikino y’ibihugu yabaye yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi
Urugero : Abedi Bigirimana w’ikipe ya Police FC yavuye kumwanya wa 6 arazamuka aza kumwanya wa kabiri acaho abarimo Victor Mbaoma Chukwuemeka utarahamagawe mu ikipe ye, Ani Elijah utarahamagawe, Muhadjiri Hakizimana wahamagawe ariko ntajye mu rutonde rwanyuma ndetse na Rukundo Abdoul Rahman nawe utarahamagawe.
Nimugihe Abedi Bigirimana usibye guhamagarwa akajya no mu rutonde rwanyuma yagiye anajya mu kibuga mubihe bitandukanye .
Urutonde ngaruka kwezi rw’Abakinnyi 100+ mu Rwanda “Rwanda Best” rugamije gukomeza kuzamura urwego rw’Umupira w’uRwanda ndetse no kugira byinshi byagenderwaho mu kuwusesengura.
Urutonde rushya ruzasohoka taliki 08 kanama 2024 rukazashingira kumyitwarire y’abakinnyi mu kibuga yabaranze mu kwezi tuzaba dusoje kwa Nyakanga.
