HomeSports

Nyuma ya José Mourinho wacyeje AFCON ; undi mutoza ukomeye i burayi yavuze igikombe abona gikomeye hagati ya AFCON  na EURO!

Umufaransa Hervé Renard  umutoza w’Umunyabigwi cyane hano ku mugabane wa Africa ndetse n’Iburayi yavuze ko igikombe cya Africa ari cyiza cyane ndetse kinaryoha kuruta igikombe cy’Iburayi  ubwo yasabwaga kubigereranya!

Hervé Renard   n’umwe mu batoza bumvaneza  umupira w’amaguru kuri iy’Imigabane yombi kubera ko hose yarahatoje kandi igihe kirekire  muri Africa yatoje amakipe arimo ikipe y’Igihu ya Angola, Zambia, Ivory Coast, Morocco utibagiwe no gutoza amakipe atandukanye nka USM Alger n’ayandi  mugihe iburayi yatoje ikipe ya Sochaux yo mu gihugu cy’ubufaransa ndetse n’ikipe ya Lille yo muri icyo gihugu ndetse n’ayandi.

 Ubwo yasabwaga kugereranya igikombe cya Africa(AFCON) ndetse n’Igikombe cy’uburayi (Euro) yavuzeko Afcon ishimishije kuyireba kubera ko igikombe cy’Iburayi kijya gutangira bisankaho amakipe ashobora kugitwa azwi neza mu gihe muri Africa atari uko bimeze n’ikipe ntoya iza igatungurana ikaba yagitwara.

Yagize  Ati  “ Euro  ijya gutangira byibuze uzi amakipe ane cg atanu ashobora gutwara igikombe  mu gihe muri Africa amakipe yose yitabira aba afite ubushobozi bwo gutwara igikombe . mbega ushobora  gutungurwa n’ibyo ushobora kubona aho ibihugu by’ibigugu bitsindwa n’ibyoroheje. AFCON iba ikomeye cyane  kandi ishimishije cyane kubera ibiba kandi bitari byitezwe. Abantu benshi barabikunda”.

Uyu mutoza ubu urigutoza ikipe  y’Igihugu  y’abagore  y’u Bufaransa ibi abivuze nyuma y’amagambo akomeye yatangajwe n’umunyabigwi mu gutoza José Mourinho avuga ko abanyaburayi bakwiye kuza murugendoshuri muri Africa kwiga imikoresherezwe ya video assistant referee (VAR) aho yemezaga ko muri Afcon ya 2023 yabaye muri uyu mwaka, VAR yakoreshejwe neza cyane mu gufata ibyemeze byanyabyo aho gukoreshwa mu guha amahirwe amakipe amwe n’amwe nkuko yabivugaga ko ariko bigenda iburayi.

Igikombe cya Africa cyatwawe n’ikipe y’Igihugu ya Ivory Coast nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Nigeria kumukino wanyuma ibitego 2-1 , kikaba ari gikombe cyabereye n’ubundi mu gihugu cya Ivory Coast muri uyu mwaka

N’imugihe ikiburayi cyo cya 2024 bageze mu mikino ya kimwe cya kabiri kirangiza, aho igiheruka cyatwawe n’ikipe y’Igihugu y’u butaliyani itsinze abongereza bari banakiriye iki gikombe ku mukino wanyuma muri za penaliti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *