Watch Loading...
General Today in HistoryHome

UYU MUNSI MU MATEKA : taliki ya 10/Nyakanga, Inteko Ishinga Amategeko ya Pakistan, yafashe umwanzuro wo kwemera ubwigenge bwa Bangladesh naho Lt. Emmanuel Butera abona izuba

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

Uyu munsi kuwa gatatu,Taliki ya cumi/Nyakanga ni umunsi w’i 191 mu igize uyu mwaka ukaba usigaje iminsi 175 kugirango ugere ku musozo dushingiye kuri calendar ya Gregor .

138: Umwami w’Abami wa Roma, Hadrian, yahitanywe n’indwara y’umutima.

511: Hasojwe inama ya Concile d’Orléans yagennye imikorere ya kiliziya mu bwami bwa Abafura

1499: Nicolau Coelho, umushakashatsi ukomoka muri Portugal yasubiye mu gihugu cye, mu Mujyi wa Lisbon nyuma yo kuvumbura u Buhinde, uyu akaba ari umwe mu bantu baherekeje umushakashatsi wamenyekanye cyane witwa Vasco da Gama.

1559: Marie Stuart yabaye umwamikazi w’u Bufaransa
1592: Koreya yatsinze Abayapani mu ntambara yo mu mazi

1553: Lady Jane Grey, yagiye ku Ngoma y’Ubwami bw’u Bwongereza.

1690: Habaye intambara yo mu mazi yahuzaga u Bwongereza bufatanyije n’u Buholandi yarangiye u Bufaransa butsinze ibihugu byombi

1821: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigaruriye Leta ya Florida, ziyambura Espagne, zihita zinayigarurira.

1882: Mu ntambara yiswe iy’Amahoro yabaye hagati ya Chile irwanya na Bolivia na Peru.

Kuri iyi tariki, ingabo za Chile zakubiswe inshuro n’ingabo za Bolivie, mu gitero cyiswe Battle of La Concepción.

1890: Leta ya Wyoming, yabaye Leta ya mirongo ine na kane mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1810: Abongereza bigaruriye ibirwa bya Bourbon muri Réunion n’ikirwa cya Maurice.

1913: Mu Kibaya “Death Valley” giherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya California hagaragaye ubushyuhe bukabije bungana na dogere Celsius 56, 7.

Ubu akaba ari bwo bushyuhe bukabije, bwagaragaye muri iki gihugu ku nshuro ya mbere.

1942: Hagati y’u Buholandi na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete hatangiye imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi ishingiye kuri demokarasi.

1962: Ku nshuro ya mbere mu mateka, hoherejwe mu kirere icyogajuru cya Mbere gishinzwe Itumanaho, cyiswe Telstar.

1971: Umwami Hassan II w’Ubwami bwa Maroc, yasimbutse igikorwa cyo kumuhirika ku butegetsi (coup d’état).

1973: Bahamas yabonye ubwigenge.

1973: Inteko Ishinga Amategeko ya Pakistan, yafashe umwanzuro wo kwemera ubwigenge bwa Bangladesh.

1976: Mu Butaliyani, hafi y’intera ireshya n’ibilometero cumi na bitanu mu Mujyi wa Milan habaye impanuka y’Uruganda yiswe Seveso disaster.

1976: Hakozwe ubwicanyi bwamenyekanye cyane, muri Angola, Umunyamerika umwe n’Abongereza babiri barishwe.

1991: Nyuma y’irangira ry’ivangura rishingiye ku ruhu ryabaye muri Afurika y’Epfo, Ikipe y’iki gihugu ya Cricket yongeye kwemererwa kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.

2000: Mu Majyepfo ya Nigeria, habaye impanuka nyuma, ubwo igitembo cya Peteroli cyaturikaga, abantu barenga magana abiri na mirongo itanu bahasiga ubuzima.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1832: Alvan Graham Clark, umuhanga w’umushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe, uyu ni na we wakoze Telescope.

1984: Maria Julia Mantilla Garcia, ukomoka muri Peru, yabaye Nyampinga uhiga abandi mu 2004.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi:

2004: Lt. Emmanuel Butera ni umwe mu banyeshuri bane bashinze Umuryango AERG bacyiga i Butare mu 1996 muri Kaminuza hanyuma barangije banatangiza uwa GAERG. Yazize impanuka y’imodoka yabereye i Gahini.

2007: Zheng Xiaoyu, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti mu Bushinwa.

2008: Hiroaki Aoki, washinze agace ku bucuruzi ka Benihana, kagaragaramo imitekere yo mu Bushinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *