Paper Talk[Europe]:Inama rukokoma muri Manchester United , Barcelona kuri Joao Cancelo bikomeje kugorana!
Juventus irashaka kugurisha Umutaliyani akaba na rutahizamu Federico Chiesa, 26, kugirango yongere amafaranga yokwigurira umusore w’ikipe ya Manchester United Jadon Sancho, nyuma yogutizwa mu ikipe ya Borussia Dortmund ariko bikaba bisankaho bashobora kutamutwara mu buryo bwa burundu. (Calciomercato – in Italian)
Manchester United ndetse n’ikipe ya Arsenal zose z’iratekereza gutwara umusore w’Ikipe ya Ajax yomu gihugu cy’Ubuhorandi Brian Brobbey, 22, kuri £30m uyu musore ukina nka rutahizamu . (Sun)
Umunya-Portugal  Joao Palhinha, 28, arasa nkuwarangije byose ubundi akerekeza mu ikipe  ya  Bayern Munich ndetse n’isuzuma ry’Ubuzima ryakozwe hasigaye utuntu duke ubundi akaba umukinnyi wa Bayern kuri  £40m . (Sky Sport Germany)
Manchester United kuri uyu wa mbere ifite inama ijyanye no kwiga kubakinnyi bagomba kuzanwa bahereye kuri Jarrad Branthwaite w’Ikipe ya Everton bakamenya niba bakongera amafaranga kuyo batanze mbere kuri uyu musore w’Imyaka 22. (Mail)
West Ham United iriguha agaciro karenga  £100m   jarrod Bowen  ndetse ntagahunga bafite yokumugurisha muri iy’Impeshyi nubwo akomeje kwifuzwa cyane nandi makipe atandukanye arimo  Newcastle United. (Football Insider)
Umusore w’Ikipe ya Manchester United Umwongereza Mason Greenwood arashakako mu cyumweru gitaha kuba ahazazahe hamenyekanye nyuma y’uko hari amakipe menshi akomeje kumwifuza arimo Atletico Madrid, Barcelona, Juventus, Lazio, Marseille ndetse n’ikipe ya Valencia binavugwako hari n’ayamaze gutanga agera kuri – £25m kuri uyu rutahizamu w’Imyaka 22. (Mirror)
Manchester City yamaze kwerekanako y’Ifuza bikomeye umusore w’Imyaka 23 Anthony Gordon akaba arumwongereza ukina nka mababa uyu musore w’Ikipe ya  Newcastle United n’imugihe amasezerano yuyu musore azarangirana na taliki ya 30 Kamena 32024. (Football Insider)
Myugariro ukomoka mu gihugu cya Portugal Joao Cancelo, 30, yamaze gutangira kureshywa n’Ikipe ya Inter Milan ndetse na Juventus zose zomu butaliyani nyuma yogusoza amasezerano y’Intizanyo mu ikipe ya Barcelona akaba yaragarutse mu biganza bya Manchester City . (La Stampa, via Football Italia)
Real Madrid yiteguye gutegereza umusore w’Ikipe ya Bayern Munich  Alphonso Davies  ukina kumpande yugarira (Left-Back)  akarangiza gukina  Copa America ikabona gukomeza gahunda yokumutwara uyu musore ukomoka mu gihugu cya  Canada  w’Imyaka 23,  ngariko nanone Bayern Munich  n’igorana bazategereza arangize amasezerano taliki ya 30 Kamena 2025. (Diario AS – in Spanish)
Bayern Munich izabona asaga £17m mugihe icyari cyocyose Manchester United yagura umusore w’Ikipe ya Bologna Joshua Zirkzee , 23, akaba na rutahizamu wayo ukomoka mu gihugu cy’Ubuhorandi biteganyishweko agomba gutangwaho agera kuri £34m nk’uko bikubiye mumasezerano hagati y’Ikipe ya Bayern Munich na Bologna bajya kugura uyu mukinnyi . (Florian Plettenberg)
Arsenal iratekereza gutwa umusore w’Ikipe ya  Wolves  30- Dan Bentley  akaba arumuzamu w’Umwongereza  kugirango aze kunganira abahari. (Express & Star)
Real Betis yomu gihugu cya Esipanye yamaze kugera kumasezerano yanyuma n’Ikipe ya Leeds United ibarizwa mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’Ubwongereza kubagurisha myugariro wabo w’Itwa Diego Llorente, 30. (Marca – in Spanish)
Umunya-Esipanye  Aleix Garcia, 27,  ukina mukibuga hagati yavuzeko ikipe ya West Ham United yomu gihugu cy’Ubwongereza yagerageje kumutwara arikowe agahitamo kwerekeza  mu ikipe ya   Bayer Leverkusen yomu gihugu cy’Ubudage (Diari de Girona, via Standard)