EuropeHomePaper Talk

Paper Talk: Manchester United  yamaze kumvikana  na rutahizamu kandi udahenze , birasa nkaho Chelsea yagarutse muri gahunda yo gutwara  Victor Osimhen!

Arsenal  ntago irabasha gutanga amafaranga y’ifuzwa  n’Ikipe ya  Bologna  angana miliyoni £42.3  kuri myugariro Riccardo Calafiori, w’imyaka 22 gusa kugeza ubu ibiganiro birakomeje hagati y’amakipe yombi  . (Football Italia)

Umudage ukina hagati mu kibuga  Pascal Gross  yamaze kumvikana ibimureba byose na ekipe ya  Borussia Dortmund yo mu gihugu cy’Ubudage   kugirango uyu musore asohoke mu ikipe ya  Brighton,  aho ashobora gutangwaho hagati ya miliyoni £6 ndetse na miliyoni £8.5 kuri uyu musore ufite imyaka 33 y’amavuko. (Sky Sports Germany)

Tottenham Hotspur n’ubwo iriguhuzwa cyane no gutwara umusore w’Ikipe ya Chelsea   Conor Gallagher w’imyaka 24,  ukina hagati mu kibuga ndetse unari kumwe n’ikipe y’Igihugu y’ubwongereza mu gikombe cy’Iburayi  ariko biravugwa ko Chelsea ishobora kutamurekura kubera ko amafaranga izakorera bizatuma ibibazo bya Financial Fair Play ntacyo biyitwara   . (Football Insider)

Mababa w’Ikipe ya Newcastle United   Miguel Almiron  yatangiye kuganira n’abamuhagarariye  kugirango bafatire hamwe umwanzuro ku hazaza he,uyu  musore ukomoka mu gihugu cya Paraguay n’imugihe ikipe ya Newcastle United    ngo yiteguye kuba yarekura uyu musore w’imyaka 30  . (Chronicle)

Real Madrid  yaba ngo yamaze kwinjira mu rugamba rwo gutwara  umusore  bivugwako y’Ifuzwa n’ikipe y FC Barcelona witwa Florian Wirtz  umudage w’Imyaka  21 usanzwe ukinira ikipe ya Bayer Leverkusen  yanegukanye igikombe cya shampiyona y’Igihugu cy’Ubudage mu mwaka w’Imikino wa  2023-2024. (Sport – in Spanish)

Umunya-Argentine  Emiliano Martinez wimyaka 31,  akaba n’umuzamu w’Ikipe ya  Aston Villa  yavuze ko mu mpeshyi ishize ikipe ya Manchester United  yamutekereje ariko umutoza w’Iyikipe akabyanga, umuholandi  Erik ten Hag  we agahitamo Umunya- Cameroon  Andre Onana w’imyaka 28. (ESPN)

AC Milan yo mu gihugu cy’ubutaliyani  yatanze amafaranga y’ibanze y’umva yagura umusore wa   Tottenham Emerson Royal  ukomoka muri Brazil akabakina ku ruhande rw’Iburyo yugarira  gusa ngo harimo icyinyuranyo kinini ku mafaranga AC Milan yatanze n’ayo ikipe ya Tottenham  yifuza gutanga kuri uyu musore w’Imyaka 25. (Sky Sports Italia)

Rutahizamu w’umunya- Espanye   Alvaro Morata  aracyapimwa kumunzani ku kuba yasohoka mu ikipe Atletico Madrid akerekeza mu ikipe ya  AC Milan yo mu butaliyani  n’ubwo uyu musore w’imyaka 31 yavuze ko y’Ifuza gusohoka muri Atletico Madrid   hari ikintu byibuze ayihaye  . (Corriere dello Sport – in Italian)

Manchester United  yamaze kumvikana na   Joshua Zirkzee  ku bimureba byose   igisigaye  n’ukumvikana n’Ikipe ya Bologna  yo mu gihugu cy’ubutaliyani  icyo Bologna iri gusaba n’uko United yakwishyura agera kuri  miliyoni £34. (CaughtOffside)

Chelsea y’iteguye kurekura bamwe mu bakinnyi bayo barimo    Romelu Lukaku w’imyaka 31,  ndetse  n’umutaliyani  ukina hagati mu kibuga  Cesare Casadei w’imyaka 21, kugirango bibonere gusa  rutahizamu w’Ikipe ya Napoli Victor Osimhen w’imyaka 25 . (Teamtalk)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *